Urukundo rw'Abanyarwanda ararufite - Riderman avuga ku myaka 20 ya King James mu muziki (VIDEO)

Imyidagaduro - 28/07/2026 6:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Urukundo rw'Abanyarwanda ararufite - Riderman avuga ku myaka 20 ya King James mu muziki (VIDEO)

Mbere y'uko yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, King James yamaze kwandika indi nkuru idasanzwe mu rugendo rwe. Mu gihe cy'iminsi itatu gusa, amatike y'igitaramo cye yashize ku isoko, ibintu byafashwe nk'ikimenyetso gikomeye cy'uko imyaka 20 y'ibihangano bye, umurava n'ubudacogora byamwubakiye urukundo rukomeye mu mitima y'Abanyarwanda.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z'urukundo n'ubutumwa bukora ku mitima, ari kwitegura gutaramira muri BK Arena ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026, mu bitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze ahagaze neza mu muziki nyarwanda. Nyuma y'u Rwanda, uru rugendo azarukomereza no hanze y'igihugu.

Mu gihe abakunzi b'umuziki bakomeje kuvuga kuri aya matike yashize mu buryo bwihuse, umuraperi Gatsinzi Emery, uzwi nka Riderman, nawe yavuze ko ibyo byabaye bitamutunguye na gato, ahubwo ko ari umusaruro w'urukundo King James amaze igihe yihesheje.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Riderman, nawe wujuje imyaka 20 mu muziki, yavuze ko King James akwiriye ibyo yagezeho kuko yubatse izina rishingiye ku bihangano byamaze igihe bikora ku Banyarwanda.

Yavuze ati :Ntabwo navuga ngo byarantunguye rwose. Kuko arabishoboye, arabikwiriye, urwo rukundo rw'abanyarwanda ararufite, ikindi yari amaze igihe atagaragara mu bitaramo cyane, abanyarwanda bari bamukumbuye ari benshi, kandi n'ibintu byo kwishimira. Iriya ni indi ntambwe yo kubara, aho umuntu asohora amatike akarangira mu minsi ibiri, n'ibintu byo kwishimira cyane [...]”

Yakomeje agaragaza ko intsinzi ya King James atari iye wenyine, ahubwo ari intsinzi y'umuziki nyarwanda muri rusange. Ati: "Turamwifuriza ishya n'ihirwe. Iyo atsinze natwe tuba dutsinze, ni umuziki nyarwanda uba utsinze. Turabyishimiye kandi turamwifuriza igitaramo cyiza."

Amagambo ya Riderman agaragaza ishusho y'ubwubahane n'ubufatanye hagati y'abahanzi bamaze imyaka myinshi bubaka umuziki nyarwanda, aho buri ntsinzi ya mugenzi wabo bayifata nk'iyabo.

King James yatangiye kwigaragaza cyane mu myaka ya mbere ya 2006, ubwo indirimbo ze zatangiraga kumenyekana hirya no hino mu gihugu. Mu gihe gito yaje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu buryo bwe bwihariye bwo kuririmba indirimbo z'urukundo ziganisha ku buzima bwa buri munsi n'amarangamutima.

Mu myaka 20 amaze mu muziki, yasohoye indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo "Meze Neza," "Nyuma Yawe," "Birandenga," "Niki Utabona" n'izindi nyinshi zakomeje kuramba mu matwi no mu mitima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

Uyu munsi, imyaka 20 ishize yubaka amateka ye, King James akomeje gufatwa nk'umwe mu bahanzi bafite umurage ukomeye mu muziki nyarwanda. Kuba amatike y'ibitaramo bye yarashize mu gihe gito ni ikimenyetso cy'uko n'ubwo imyaka yagiye ishira, igikundiro cye kitigeze kigabanuka.

Ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki bitegerejwe n'imbaga y'abakunzi be, bifuza kongera guhurira ku rubyiniro n'indirimbo zababereye igice cy'ubuzima mu bihe bitandukanye.

Ni ibitaramo bitegerejwe nk'ibizerekana urugendo rw'umuhanzi wahinduye byinshi mu muziki nyarwanda, ndetse bikaba bishobora kuba bimwe mu bitaramo bizasiga amateka mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2026.

Riderman yavuze ko ibyo King James agezeho abicyesha urukundo rw’abafana


King James ari kwitegura gukorera muri BK Arena ibitaramo bibiri yizihiza imyaka 20 ishize ari mu muziki

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RIDERMAN


RIDERMAN YATARAMIYE I MUSANZE MURI MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...