Mu kiganiro yagiranye NRG Radio,
Etania yasobanuye uko urukundo rwabo rwavutse. Avuga ati “Twari muri Guvnor,
urukundo rwatangiye ku kirahure cya whiskey. Byari urukundo ku nshuro ya mbere.
Ntibyadutwaye igihe. Nakunze uburyo ari umuntu woroheje, w’ineza kandi useka. Nkunda
ko anyitaho."
Etania yakomeje avuga ko akunda
kujyana na Baraka gusohoka akabyina, ibintu bigaragaza uburyo urukundo rwabo
rwimbitse kandi rudasanzwe.
Urukundo rwabo rwatangiye kumenyekana
ubwo Etania yabivugaga mu kiganiro kuri Pearl Magic. Joshua Baraka nawe yemeje
ko bamaze igihe mu mubano mu biganiro bitandukanye n’itangazamakuru.
Mu bijyanye n’umuziki, Etania yavuze
ko Joshua Baraka yamuhimbiye indirimbo eshatu zishingiye ku rukundo rwabo.
Yagaragaje amazina y’indirimbo
ebyiri zishingiye ku rukundo rwabo zirimo ‘Dive In’ ndetse na ‘This Time’ ariko
agumana ibanga ku ndirimbo ya gatatu.
Ibi byerekana uburyo amarangamutima
ye n’ubuzima bwe bwite bigira uruhare mu bihangano bye.
Baraka aherutse kandi gusobanura ko
urukundo rwe rwa kera kuri Baby Gloria, umwe mu bagize Kampala Creme,
rwarangiye.
Yagize ati "Ku bijyanye na Baby
Gloria, turi abanyamuryango gusa. Si inshuti yanjye nyakuri. Twigeze kuganira
gusa kandi ni umuntu mwiza. Navuze ko naramukunze ariko byarangiye kera.
Urukundo rushobora kuza rugahita rugenda."
Ku ruhande rw’umuziki, Joshua Baraka
yamenyekanye cyane mu 2023 binyuze mu ndirimbo ‘Nana’, yari imwe mu ndirimbo
zifite amashusho yarebwe cyane mu mwaka wose.
Etania Mutoni we yamenyekanye mu
2017 ubwo yafatanyaga na Wizkid ku rubyiniro muri Kampala, aho uyu muhanzi wo
muri Nigeria yamuhaye ikaze ku rubyiniro, ni nyuma y’uko abashinzwe umutekano
bari bamubujije kumusana ku rubyiniro.
Kuva icyo gihe, Etania yakomeje
gukorera ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ibiganiro kuri TV na Radio,
kuyobora ibirori, kuvanga imiziki (DJ), byose bigaragaza ko afite impano
nyinshi kandi ikomeye mu myidagaduro.
Ikinyamakuru Petro Uganda kivuga ko
umubano wabo werekana uburyo urukundo rushobora gutanga isoko ry’ubuhanzi, kuko
Joshua Baraka ashyira amarangamutima ye mu ndirimbo ze, cyane cyane izishingiye
ku rukundo rwabo, bigatuma abakunzi babo bumva umubano wabo mu buryo bwihariye.

Etania Mutoni yahishuye uko urukundo rwe na Joshua Baraka rwavukiye mu Kabari ka Guvnor ku kirahure cya ‘Whiskey’, ndetse anavuga indirimbo eshatu zishingiye ku mubano wabo
