Urukundo rw’ibanga ruravuza ubuhuha hagati ya Dj Theo n’umunyamakuru Jenny Kizima

Imyidagaduro - 21/06/2016 10:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Urukundo rw’ibanga ruravuza ubuhuha hagati ya Dj Theo n’umunyamakuru Jenny Kizima

Uzwi mu mwuga wo gukurikirana abahanzi no kubagira inama, Twahirwa uzwi nka Dj Theo, bitunguranye ifoto ari kumwe n'umukobwa yashyize ahagaragara iherekejwe n’ubutumwa bwuje amarangamutima benshi baremeza ko yaba ari mu rukundo rw’ibanga n’umunyamakuru Jenny Kizima.

Aba bombi bigaragara ko urugwiro ari rwose. Theo yagize ati:”Burya nkubona umunsi wa mbere nabaye nk’ubonekewe nahise ntungurwa kuburyo bukomeye n’ubwiza wifitiye,nacitse intege kuko abaguhururira ari uruhuri bose bakaza bagana aho uri, byaranzonze mbura oho mpera ngo nkubwire ijambo,nkiri mu rujijo uba uraje urandokora.”

Iyi foto ikimara kujya ahagaragara binyujijwe kuri instagram, Jenny Kizima nawe yagaragaje ko atunguwe cyane reka ibyishimo bidasanzwe biramutaha ati:”Awaaa!I’m so pleased”

Dj Theo

Inyarwanda.com mu kiganiro n’aba bombi ngo baduhamirize uko urukundo rwabo ruhagaze n’igihe bazabigaragariza abatuye isi mu birori byabo(Marriage), igitangaje 'manager' Dj Theo urukundo hagati yabo yaruteye utwatsi avuga ko bakundana bisanzwe.

Umunyamaakuru asa n’ushyenga yamubajije niba uwabishyize ahagaragara yari yasinze cyangwa ari mu nzozi. Dj Theo ati: “Ninjye wabishyize ahagaragara ariko ntarindi banga ribirimo, ahubwo nabikoze kuko ari inshuti yanjye isanzwe.”

Dj Theo

Dj Theo avuga Jenny ari inshuti ye isanzwe

Dj Theo bamwe bakeka ko yaba ari ingaragu abandi bakamufata nk'umugabo wubatse,umunyamakuru yaboneyeho kumubaza niba afite umukunzi arabihakana ariko avuga ko arimo kubiteganya,kuri ubu akaba akirimo kwegeranya ubushobozi.

Ku ruhande rwa Jenny Kizima twifashishije telephone ngendanwa ngo atangaze uko umubano we na Dj Theo uhagaze, ntibyadukundira kuko itari ku murongo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...