Urukundo ruruta amafaranga! Umusore ukennye yiyumva nk’umukire iyo afite umukunzi umwubaha

- 27/07/2022 8:26 AM
Share:
Urukundo ruruta amafaranga! Umusore ukennye yiyumva nk’umukire iyo afite umukunzi umwubaha

Ese icyubahiro ni ingenzi mu rukundo? Urukundo ruba rwiza iyo habayemo kubahana, niyo mpamvu bavuga ko umusore ufite umukunzi umwubaha aba aruta ufite amadorali menshi.

Icyubahiro ni ibyiyumviro umuntu umwe yiyumvamo bikamuha imbaraga ndetse n’ubushobozi, bikamufasha kugera kuri byinshi. Icyubahiro ni ingenzi cyane muri iyi isi. Abantu bakuru ntabwo baba bashaka kubahukwa n’abana bato cyangwa abo batangana, bikagaruka bakanga kubahukwa n’abo bakunda.

ESE KUKI ICYUBAHIRO ARI INGENZI CYANE MU RUKUNDO.

Hatarimo icyubahiro nta gitereko cy’urukundo twabona hagati y’abantu.

Reka dufate urugero ruto; Ibaze kwisanga ubana n’umuntu utakubaha, umuntu uzagufatira umwanzuro atitaye ku ngaruka bizakugiraho, ntagufate neza hagati y’abandi cyangwa ngo aguhe agaciro mu bandi, maze agatuma wisanga umeze nk’utagira agaciro igihe cyose. Ese wabyakira gute ?

Iyo umusore yubahwa mu rukundo ni cyo kintu cyonyine yishimira, ndetse ni nacyo kintu aba abona nk’ingenzi cyane mu buzima bwe ndetse no mu rukundo rwe. Umunyamakuru witwa Sir Scot ukora kuri Radio yitwa Adom FM yaravuze ngo “Umusore ukennye yiyumva nk’umukire mu gihe afite umukunzi umwubaha cyane".

Urukundo ntabwo rugereranywa niyo mpamvu bavuga ngo icyubahiro mu rukundo kiruta amafaranga umusore yabona cyangwa ayo ahabwa. Umusore w’umukene yiyumva nk’umukire mu gihe afite umukunzi umuha icyubahiro akwiriye.

Inkomoko: Bouncemovies.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...