Icyubahiro ni ibyiyumviro umuntu umwe yiyumvamo
bikamuha imbaraga ndetse n’ubushobozi, bikamufasha kugera kuri
byinshi. Icyubahiro ni ingenzi cyane muri iyi isi. Abantu bakuru ntabwo baba
bashaka kubahukwa n’abana bato cyangwa abo batangana, bikagaruka bakanga kubahukwa n’abo bakunda.

Hatarimo icyubahiro nta gitereko cy’urukundo twabona
hagati y’abantu.
Reka dufate urugero ruto; Ibaze kwisanga ubana n’umuntu
utakubaha, umuntu uzagufatira umwanzuro atitaye ku ngaruka bizakugiraho, ntagufate
neza hagati y’abandi cyangwa ngo aguhe agaciro mu bandi, maze agatuma wisanga
umeze nk’utagira agaciro igihe cyose. Ese wabyakira gute ?
Iyo umusore yubahwa mu rukundo ni cyo kintu cyonyine
yishimira, ndetse ni nacyo kintu aba abona nk’ingenzi cyane mu buzima bwe ndetse
no mu rukundo rwe. Umunyamakuru witwa Sir Scot ukora kuri Radio yitwa Adom FM
yaravuze ngo “Umusore ukennye yiyumva nk’umukire mu gihe afite umukunzi umwubaha
cyane".
Urukundo ntabwo rugereranywa niyo mpamvu bavuga ngo
icyubahiro mu rukundo kiruta amafaranga umusore yabona cyangwa ayo
ahabwa. Umusore w’umukene yiyumva nk’umukire mu gihe afite umukunzi umuha
icyubahiro akwiriye.
Inkomoko: Bouncemovies.com