Urukundo ntirutsindwa-Meddy abwira umukunzi we

Imyidagaduro - 22/02/2021 2:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Urukundo ntirutsindwa-Meddy abwira umukunzi we

Ngabo Medard Jobert wiyise Meddy yongeye gushyira amashusho yashinze ivi hasi ari kwambika impeta uwo bazabana Mimi ahita amwizeza ko urukundo rudasaza.

Ni amashusho yashyize kuri Instagram ari kwambika impeta umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia ahita amubwira ko urukundo rudatsindwa. Meddy ati: ’’Love never fails’’ bivuze ngo urukundo ntirutsindwa.

Kuri ubu Meddy ari muri Amerika ariko ntibizwi niba umukunzi we yaramusize muri Ethiopia cyangwa se bari kumwe muri Amerika. Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa mu 2017 ruza kuba kimomo ubwo yamutangazaga ari mu gitaramo hano mu Rwanda ndetse mu mpera za 2020 amwambika impeta yo kubana akaramata. Igihe cyose ibihe byagenda neza ubukwe bwa bombi burashoboka.

Reba hano amashusho ya Meddy ateye ivi yanditseho amagambo y'imitoma


Meddy hamwe n'umukunzi we Mimi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...