Urukundo nirwogere! Ngarambe François Xavier yandikiye ibaruwa umugore we bamaranye imyaka 29 amukoye

Imyidagaduro - 01/08/2021 9:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Urukundo nirwogere! Ngarambe François Xavier yandikiye ibaruwa umugore we bamaranye imyaka 29 amukoye

Imyaka 29 irashize umuhanzi waboneye izuba benshi mu muziki, Ngarambe François Xavier asabye anakwa umugore we Kagoyire Yvonne Solange; mu kwizihiza iyi sabukuru yamwandikiye ibaruwa y’urukundo imusubiza kuri wa munsi w’intangiriro y’urugo rwabo.

Ngarambe François Xavier, wamamaye mu ndirimbo 'Umwana ni umutware’ yasabye anakwa umukunzi we Kagoyire Yvonne Solange tariki 1 Kanama 1992.

Bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Leta, ku wa 10 Nzeri 1993. Bahana isakaramentu ry’ugushyingirwa 1 Mutarama 1994, ari naho batangiye kubana mu rugo nk’umugabo n’umugore

Urugendo rwo gukundana ariko ruhera tariki 20 Mata 1991. Mu ibaruwa ye yanyujije kuri Instagram, kuri iki Cyumweru tariki 1 Kanama 2021, Ngarambe yavuze ishusho y’uko umunsi wo gusaba no gukwa wagenze, anashushanya urugendo rw’imyaka 29 agendanye n’umugore we.

Atangira ibaruwa ye agira ati “Ku wo nakunze, nkunda nzakunda kugeza gupfa, ndetse na nyuma yo gupfa, kuko urukundo rwaduhuje ari urudashira."

Akavuga ko uyu munsi ari isabukuru ‘ikomeye’ mu buzima bwabo, kuko imyaka 29 ishize “ngusabye, nkagukwa, ukanakobwa ".

Uyu muhanzi avuga ko ku itariki nk’iyi mu 1992 agaragiwe n’umuryango we, bagiye mu muryango wa Kagoyire kumusaba ajyayo amukunze kandi amushaka, agira amahirwe aramuhabwa, basabwa inkwano arayitanga.

Ashima umugore we ko yemeye kumubera ‘impano’. Akavuga ko bakimara kumwemerera umugeni, [Solange] yamusanganiye ashinjara gipfura, amubonye ibyishimo ‘biramusaga’ yumva ameze amababa ashaka kuguruka ngo amugwe mu nda ariko arifata ategereza ko “bakunshyikiriza."

Ngarambe avuga ko yakiranye ubwuzu Solange, bahoberanye bakirizwa impundu n’amashyi, maze ibyishimo bisaga hose.

Avuga ko “Inseko wansanganije isesekaza umucyo mu mutima wanjye, ituze rintembamo ndyumva, mbona kwicarana nawe, umutima uri mu gitereko, dusangira, dutwenga, turangamira itorero ryatubyiniraga, ari nako nkwereka Musengo nagukoye."

Uyu muhanzi yavuze ko icyo gikorwa cyabaye nko kumurikira imiryango ‘yacu’ urukundo rwabahuje, rukabaha kwifuza kuba umwe, bakabyiyemeza bosebabireba amubera uwo yasezeranijwe.

Ngarambe yashimye Imana yamuyoboye kuri Kagoyire Solange, imubera umuranga, inababera umuhuza. Ati “Yo (Imana) yari ifite umugambi ko tuzabera abaranga urukundo ikunda abantu, iyiranga ubwayo, kuko ari urukundo."

Yashimye umuryango wa Solange ‘wemeye kukumpa ngo umbere umugore’. Ashimira umuryango we wabonaga ko igihe kigeze cyo kurushinga.

Ati “Nubwo imiryango yabyemeranijweho, twagombaga gutegereza ko bazakumpekera kugira ngo kuba umwe bibe impamo."

Yakomeje avuga ko bihanganye amezi 16 kugira ngo habeho ugushyingirwa. Ko yari isezerano rye, bityo gutekereza byari inshingano ze, kandi byagaragaza urukundo amukunda, kuko urukundo rwihangana.

Ngarambe yasezeranije Solange kuzakomeza kumufata neza nk’uko mu myaka 29 ishize yabikoze. Ati "Ubwo nagusabye hashize imyaka 29, nkaguhabwa, ukambera impano, niyemeje kugufata neza ku buryo udacuyuka. Nzagufata neza, maze abakumpaye bizihirwe n’urukundo rwacu, nzagufata neza, maze uwaduhanze, akanaduhuza, asingirizwe mu rukundo yaduhunze."

Ngarambe yabwiye INYARWANDA, ko iyi tariki ikomeye mu buzima bwabo ari nayo mpamvu bayizihiza. Avuga ko ariyo ntangiriro yo kunga ubumwe n’uwo wakunze.

Ati "Ntibikunze kwizihizwa, ariko urebye agaciro kuri buri intambwe ifite, ni iyo kwibukwa. Kandi kwibuka ni isoko y’ubudahemuka. Twe turabyibuka tukabyizihiza, kuko ari intambwe igana ugushyingirwa. Reba neza ko urugendo rugana ku gushyingirwa ari intambwe nyuma y’indi. Ntawe uterera intambwe zose icyarimwe."

Imyaka 29 irashize Ngarambe akoye Kagoyire Solange YvonneNgarambe yavuze ko buri tariki 1 Kanama bizihiza intangiriro yo kubana nk’umugabo n’umugore

Umwe mu bana ba Ngarambe na Kagoyire ni umuhanzi- Yitwa Ngarambe Rwiru Nganzo Claude-Samuel


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...