Mu gukora iyi nkuru twifashishije urubuga Elcrema, kugira ngo tubashe kugeza ubutumwa ku bakobwa mu bijyanye n'urukundo. reba bimwe mu bituma abakobwa batamara kabiri mu rukundo:
Kwigira umuntu uhenze cyane
Hari bamwe mu bakobwa bagira imyumvire yo kumva ko bagomba gusaba abakunzi babo ibintu byinshi bitandukanye, kwitabwaho mu buryo budasanzwe, guhamagarwa kenshi, kugurirwa impano, gusohokanwa, n’ibindi byinshi, ntibivuze ko ugomba kureka abasore bakagutwara uko biboneye ariko no gukabya kwifuza nabyo bishobora guca intege uwo mukundana.
Ntuzi agaciro kawe
Akenshi abasore batwara umukobwa uko bamusanze. Niwigira umuntu uri aho wemera buri kintu, abasore bazagukinisha ndetse bakugire igikoresho kuko nawe nta gaciro runaka wibonamo ngo ugire umurongo ngenderwaho mu buzima bw’urukundo. Aha ni hahandi uhura n’umusore kuko abona nta gahunda ufite akagutesha umwanya bikarangira agutaye kuko n’ubundi icyamugenzaga kitari urukundo.
Kudatanga
Abakobwa bamwe na bamwe bibwira ko abasore ari bo bonyine bafite inshingano zo kugira icyo batanga, yaba impano cyangwa ibindi byose wakwifuza ko umusore aguha, nawe mu rukundo wagakwiye kubitanga nta kwikunda.
Kutemera umukunzi wawe uko ari
Kugerageza guhindura buri kintu ku buzima bw’umukunzi, ni rimwe mu makosa abakobwa bajya bakora bityo bigaca intege umusore. Umuntu niba udashimye uko ameze ni byiza kumureka ugategereza uwo wumva ushaka aho guhora ugerageza guhindura umuntu mwahuye afite uko abayeho n’uko ateye.
Kudashima
Abasore bakunda umuntu uzi gushimira. Ni ingenzi cyane ku mukobwa kumenya gushimira ibyo umukunzi amukorera hato ejo cyangwa ejo bundi atagira ngo ibyo akora ni impfabusa akakureka akishakira abandi.
Kurema ibibazo bidashira
Urukundo ni ukwishima, si uguhora mu makimbirane n’intonganya. Niba uri umukobwa ukabona igihe cyose uzana ibibazo by’intonganya no kutumvikana n’umukunzi, menya ko bishobora kugutandukanya n’abantu benshi kubera ko abasore batabyihanganira.