Aba
bagabo bane batanze ubujurire bagaragaza ko batishimiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze
rwa Kicukiro cyo kubafunga by’agateganyo bitewe n’icyaha bacyekwaho cyo
gusakaza amashusho y’imikoreshereze y’ibitsina hifashishijwe urusobe rwa
mudasobwa.
Ni
umwanzuro urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasomye ku wa 17 Ukuboza 2025 aho
rwashingiye ku ngingo zikurikira.
Kuri
Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, urukiko rwamukatiye iminsi 30 y’agateganyo hashingiwe ku mashusho yashyize kuri status ye ya WhatsApp ndetse n’andi
mashusho Djihad aririmbamo ibitsina.
Urukiko
rw’ibanze rwa Kicukiro rwakoze isesengura rusanga ayo mashusho y’indirimbo za
Djihad ataracyeburaga abantu kutareba ayo mashusho no kutayakwirakwiza nk'uko
abivuga ahubwo yashishikarizaga abantu ku bwinshi kureba ayo mashusho.
Muri
paji ya gatatu ya raporo ya cyber, igaragaza ko Djihad yafunguye group yise
AbaChou Mponyonyo yanyuzwagamo amashusho y’urukozasoni nk’uko bigaragara kuri
paji ya kane y’iyi raporo.
Afite
kandi indi group yitwa Aba-Chou Bashaka Show hanyuzwagamo amashusho y’urukozasoni.
Urukiko
rw’ibanze rwa Kicukiro rwagendeye ku buhamya bwa Oakimu usanzwe ukorana na
Djihad wavuze ko Djihad yamweretse aya mashusho. Ibi Djihad nawe yabyemeye mu iburana rye ariko ahakana gukoresha urusobe rwa mudasobwa.
Kuri
Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, urukiko rwashingiye ku kuba yari afite
ububasha bwo kwinjira kuri email ya Yampano ndetse ko hari raporo ya cyber igaragaza
ko yasabye Semitego Muzafaru uzwi nka Ddumba amusaba gusiba amashusho ya
Yampano kuko RIB iri kumukurikirana.
Mu
bugenzacyaha, Pazzo Man yemeye ko K John yamusabye amashusho hanyuma arayamuha
ariko ahakana ibyo kuyasakaza.
Kuri
Ishimwe Francois Xavier, raporo yagaragaje ko uyu musore yari muri group irimo
abantu 319 yitwa Rwanda Burundi Uganda Porn yanyuragamo amashusho y’urukozasoni.
Uyu
Xavier yanditsemo ngo “Yampano iminota 10. Nyandikira nkutemo aka kanya.” Uwitwa
Niyubahwe Deborah nibwo yamwandikiye undi amuca amafaranga 200 ngo amuhe ayo
mashusho.
Kuri
Kwizera uzwi nka Pappy Nesta, urukiko rwashingiye kuri raporo ya cyber ivuga ko
uyu musore yakoresheje telefone ya iPhone 13 Pro Max aho tariki ya 21/07/2025
yatanze videwo ya Yampano bwa mbere.
Ku
itariki ya 10/11/2025, yongeye kohereza videwo ya Yampano kuri K John.
Yari
admin wa group yitwa ‘Hard Talk” yari irimo abantu 125 yanyuzwagamo amafoto y’urukozasoni.
Avuga
ko amashusho ya Yampano yayabonye mu Ugushyingo kubera amatsiko, ariko raporo
ya cyber ikagaragaza ko ari mu kwezi kwa karindwi yayibonye.
Nyuma
y’isesengura ry’impamvu aba batanze mu bujurire, urukiko rwisumbuye rwa
Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo gukomeza guhesha agaciro imyanzuro y’urukiko
rw’ibanze rwa Kicukiro.
Ni ukuvuga ko aba bose uko ari bane bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe bategereje kuburana mu mizi.

Djihad, Pazzo Man, Pappy Nesta na Xavier bakomeje gukatirwa iminsi 30 y'agateganyo
