Rwafashe umwanzuro kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2026, aho rwategetse ko DC Clement akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo.
Hari aho bagira bati “Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Niyigaba Clement nta shingiro bufite. Rwemeje ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo cyafashwe tariki 30 Mata 2026 kidahindutse mu ngingo zacyo zose.”
DC Clement akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, kurwanya ububasha bw’amategeko no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Ku wa 30 Mata 2026, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko akomeza gukurikiranwa afunze, rugaragaza ko hari impamvu zikomeye zishingiye ku byaha akekwaho, ndetse no kuba yarabyiyemereye mu iburanisha.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 27 Mata 2026, Niyigaba yemeye ibyaha byose ashinjwa, anabisabira imbabazi, avuga ko yabitewe n’umujinya watewe n’uko inyubako z’ishuri yari afatanyije n’undi kubaka zasenywaga, ibintu yavuze ko yabonaga nk’akarengane.
Gusa urukiko rwagaragaje ko kuba yemera ibyaha ari kimwe mu bimenyetso bikomeye bituma akomeza gukurikiranwa, rwanashimangiye ko nta mpamvu zifatika yatanze zatuma aburana adafunze.
Nubwo yari yagaragaje ko afite umuryango ukeneye ubufasha bwe, harimo n’impanga aherutse kwibaruka n’umugore we ufite ibibazo by’umugongo, urukiko rwasanze nta gihamya gihagije yatanze kigaragaza ko kuba afunze byagira ingaruka zikomeye ku muryango we.
Hashingiwe kuri ibyo byose, urukiko rwanzuye ko akomeza gukurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Niyigaba yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, nyuma yo gushyira ku rubuga nkoranyambaga rwa X amashusho agaragaza inyubako z’ishuri riherereye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, avuga ko ziri gusenywa mu buryo yabonaga nk’akarengane.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko DC Clement akomeza kuburana afunze
