Icyemezo cyafashwe ku wa 30 Ukwakira 2026 na Trina Thompson, umucamanza wo mu rukiko rw’ikirenga rwa leta ku rwego rw’igihugu ukorera muri California, mu gihe hasigaye iminsi mike ngo amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yo hagati muri manda abe.
Aya matora ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026, akaba azagena ishyaka rya politiki rizagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, igizwe n’Umutwe w’Abadepite na Sena, mu myaka ibiri isigaye ya manda ya Perezida Donald Trump.
Nk’uko ikinyamakuru BBC News cyabitangaje, iki cyemezo cyaje nyuma y’ikirego cyatanzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’amashyirahamwe y’abakozi, yashinjaga ubutegetsi bwa Trump kwivanga mu mikorere y’amatora no gukangisha abakozi bashinzwe kuyategura kubajyana mu nkiko nibaramuka batumviye amabwiriza yabwo.
Urukiko rwabujije Minisiteri y’Ubutabera gukanga abashinzwe amatora
Mu cyemezo cyarwo, umucamanza Trina Thompson yategetse Minisiteri y’Ubutabera kutongera gutera ubwoba, guhatira cyangwa gushyira igitutu ku bashinzwe amatora ku rwego rwa leta n’uturere, ibasaba guhagarika gutunganya amajwi y’abatora biyandikishije mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iri tegeko rireba cyane cyane amajwi ubutegetsi bwa Trump buvuga ko ashobora kuba yaraturutse ku bantu batemerewe gutora kubera ko atari abaturage ba Amerika.
Umucamanza yavuze ko nubwo ubutegetsi buvuga ko bugamije gukumira amatora akorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibikorwa byabwo bishobora kubangamira imigendekere y’amatora no kwambura uburenganzira abantu bemerewe gutora.
Iri tegeko ry’agateganyo rigomba gukomeza gukurikizwa kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026. Umucamanza yanategetse Minisiteri y’Ubutabera kumenyesha urukiko niba hari izindi nzandiko z’iperereza cyangwa izisaba amakuru ziteganyijwe muri iki kibazo.
Iki kibazo cyakomotse ku busabe Minisiteri y’Ubutabera yoherereje abayobozi bashinzwe amatora muri California, ibasaba gushyira ku ruhande impapuro z’itora z’abantu bagera ku bihumbi 20 biyandikishije ngo bazatore, ubutegetsi bukeka ko bashobora kuba atari abaturage ba Amerika.
Muri uku kwezi, minisiteri yoherereje amabaruwa umunyamabanga wa leta ya California, ari na we ushinzwe ibikorwa by’amatora muri iyo leta, hamwe n’umuyobozi ushinzwe amatora mu karere ka Los Angeles.
Yabasabye kudashyira mu ibarura impapuro z’itora z’abo bantu kugeza igihe ubwenegihugu bwabo bwaba bwagenzuwe.
Ubutegetsi bwa Trump bwavugaga ko bwabonye amakuru agaragaza ko abo bantu bashobora kuba batemerewe gutora, ariko abayobozi ba California bagaragaje impungenge ku kuri kw’ayo makuru.
Ku wa 28 Ukwakira 2026, undi mucamanza wo muri California, David Carter, yari yanze ubusabe bwa leta bwashakaga gutegeka ko ayo majwi ashyirwa ku ruhande kandi ntabarurwe.
Yavuze ko ubusabe bw’ubutegetsi bushobora kurenga ku mahame y’Itegeko Nshinga aha leta ububasha bwo gucunga amatora yayo.
Nyuma yaho, ku wa 30 Ukwakira, urukiko rw’ubujurire na rwo rwanze ubusabe bw’ubutegetsi bwa Trump bwo guhagarika ibarurwa ry’ayo majwi.
Abacamanza babiri muri batatu bagize inteko yaburanishije icyo kibazo bavuze ko ubutegetsi butagaragaje impamvu zihagije zatuma urukiko rufata icyo cyemezo cyihutirwa.
Trump yanenze icyemezo cy’urukiko
Perezida Donald Trump yanenze icyemezo cy’urukiko, agaragaza ko atishimiye kuba inzego z’ubutabera zikomeje kuburizamo zimwe mu ngamba ubutegetsi bwe bwafashe mu rwego rwo gukumira ibyo buvuga ko ari uburiganya mu matora.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Kuki bakwanga gucyemura uburiganya bwo mu matora?”
Trump amaze igihe ashimangira ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye zo gukumira gutora kw’abantu batabyemerewe n’amategeko, cyane cyane abatari abaturage ba Amerika.
Gusa, abaharanira uburenganzira bwo gutora bavuga ko ingamba nk’izo zigomba gushingira ku bimenyetso bifatika no kubahiriza amategeko, kugira ngo hatagira umuturage wemewe kwamburwa uburenganzira bwe.
