Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2026 saa Munani
ku Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ni bwo habereye Isomwa ry’Urubanza Idrissa
Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine asaba ko hakorwa ibizamini
by’uturemangingo ndangasano (DNA) by’umwana yibarutse ndetse no gutegeka uyu mugore
kumwereka umwana.
Umucamanza yavuze ko uruhande rwa Ishimwe Vestine
rwemeye ibyo Idrissa asaba haba guhabwa amafoto ndetse no kuba hapimwa DNA mu
nyungu z’umwana.
Yavuze ko kandi rwemeye ko Vestine azafata ibizamini by’umwana ‘Ishimwe Nollah’ aho ari muri Canada bikoherezwa i Kigali bigahuzwa n'ibya Idrissa.
Umucamanza yavuze ko Urukiko rushingiye ku Ingingo ya 48
y’umuryango ndetse n’ubwumvikane bw’ababurana rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Idrissa gifite ishingiro ndetse ko afite
n’uburenganzira ku mwana.
Urukiko rwa Kicukiro kandi rwategetse ko amafoto
y’umwana yahawe Idrissa yongerwa ndetse hagapimwa na DNA.
