Urukiko rwanze kurekura Diddy: Ruvuga ko ashobora gutoroka cyangwa guteza akaga

Imyidagaduro - 05/08/2025 8:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Urukiko rwanze kurekura Diddy: Ruvuga ko ashobora gutoroka cyangwa guteza akaga

Urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwanze gusohora by’agateganyo umuraperi Sean “Diddy” Combs, usigaje ibyumweru bike ngo akatirwe igihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutwara abantu agamije uburaya.

Kuwa Mbere, tariki ya 4 Kanama 2025, umucamanza Arun Subramanian yahakanye ubusabe bwo kumurekura ku ngwate ya miliyoni 50 z’amadolari, ashimangira ko Combs w’imyaka 55 ashobora gutoroka cyangwa guteza akaga ku bandi bantu n’umutekano rusange.

Combs afungiye muri gereza ya Brooklyn Metropolitan Detention Center kuva muri Nzeri 2024, akaba amaze gusaba gufungurwa by'agateganyo nk'inshuro eshanu zose byanga zikagenda ziteshwa agaciro.

Mu nyandiko y’urukiko, umucamanza Subramanian yavuze ko nta bimenyetso bifatika byagaragajwe byemeza ko Combs adashobora guhunga ubutabera cyangwa guteza ibyago ku muryango rusange, ashimangira ko nta mpamvu “idasanzwe” yashingirwaho ngo arekurwe.

Yagize ati: “Kurekura umuntu nka Combs bisaba ibimenyetso simusiga bigaragaza ko adateje ibyago byo gutoroka cyangwa guteza akaga. Nta na kimwe mu byavuzwe cyujuje ibisabwa.”

Yagarutse ku mpamvu zishobora gutuma umuntu afungurwa nubwo yaba yarakatiwe, zirimo izabukuru cyangwa uburwayi bukomeye bushobora kutitabwaho neza muri gereza, ariko avuga ko kuri Combs ibyo byose bidahari.

Iri teka rishya ritanzwe nyuma y’iminsi mike Virginia “Gina” Huynh, wahoze ari umukunzi wa Combs, yandikiye urukiko amusabira imbabazi n’uburenganzira bwo kurekurwa, avuga ko yakomeza kwita ku muryango we no ku nshingano ze mu gihe akigenzurwa n’urukiko. Ni bwo bwa mbere Huynh yigaragaje ku mugaragaro nk’umwe mu bagaragajwe nk’abahohotewe mu rubanza rwa Combs.

Kuwa 28 Nyakanga, abunganira Diddy bari basabye urukiko ko arekurwa ku ngwate ya miliyoni 50 z’amadolari, mu gihe ategereje igihano cye giteganyijwe gutangazwa ku wa 3 Ukwakira 2025. Uwo munsi ni nawo azasorezaho umwaka wose amaze afunzwe, igihe kizabarwa nk’igice cy’igihano cye.

Combs yahamijwe icyaha cyo gutwara abantu agamije uburaya kuwa 2 Nyakanga, ariko ahita agirwa umwere ku bindi byaha bikomeye birimo icuruzwa ry’abantu n’umugambi w’ubugizi bwa nabi. Nyuma y’iyo myanzuro, abamwunganira basabye ko arekurwa ako kanya, ariko nabwo urukiko rurabyanga.

Kugeza ubu, Diddy ashobora guhabwa igifungo kitarenze imyaka 20, mu gihe azaba amaze imyaka irenga umwe afunze.

Urukiko rwanze ubusabe bwa P.Diddy bwo kurekurwa by'agateganyo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...