Ni
icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2026, nyuma y’iminsi uru
rubanza rukurikiranwa n’abatari bake.
Mu
mwanzuro warwo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko ikirego cyatanzwe
n’Ubushinjacyaha kidafite ishingiro, bityo rugira umwere Ndambendore Valens
uzwi nka Valens Papy Ndahiro ku byaha byose yaregwagaho.
Urukiko
rwemeje ko “ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite”, ruvuga
kandi ko “Ndambendore Valens uzwi nka Valens Papy Ndahiro adahamwa n’icyaha cyo
gutukana mu ruhame.”
Rwongeyeho
ko “Ndambendore Valens adahamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha”,
ndetse rutegeka ko “indishyi Ndayisenga Matherne aregera muri uru rubanza
adakwiye kuzihabwa.”
Mu
iburanisha ryabaye ku wa 14 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye
Ndahiro igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni
1,2, bumushinja gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame.
Ndahiro
yari yarezwe na Ndayisenga Matherne, umushoramari uvugwa muri iyi dosiye.
Ibyo
birego byaturutse ku nkuru umunyamakuru Ndahiro yakoze ikanatambuka kuri BTN TV
mu mwaka wa 2024. Iyo nkuru yavugaga ku bikorwa byo gusiza ikibanza biri mu
Kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, aho Ndayisenga
yavugwagamo kuba yarakoresheje imashini izwi nka caterpillar.
Muri
iyo nkuru, abaturage bavugaga ko ibikorwa byo gusiza icyo kibanza byagize
ingaruka zirimo gufunga inzira bakoreshaga, gusiga inzu zabo mu manga ndetse
hakaba hari n’abavugaga ko hari igice cy’ubutaka bwa Leta cyaba cyarafashwe.
Nyuma
y’itangazwa ry’iyo nkuru, ikibazo cyakomeje kugibwaho impaka mu biganiro
bitandukanye byatambutse kuri televiziyo ebyiri zitandukanye. Ndahiro
yitabiriye ibyo biganiro nk’umutumirwa, asobanura amakuru yari yarakusanyije
n’uko ikibazo cyari giteye.
Ni
muri urwo rwego Ndayisenga Matherne yaje kurega uyu munyamakuru, amushinja
gutangaza amakuru y’ibihuha no kumutuka mu ruhame.
Icyakora,
nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n’impamvu zatanzwe n’impande zombi, Urukiko
rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ndahiro Valens Papy adahamwa n’ibyaha
yaregwagaho, rumugira umwere ku byaha byose ndetse rwanze no gutanga indishyi
zasabwaga n’uwari waramureze.

Urukiko
rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagize umwere Ndahiro Valens Papy ku byaha yarezwe
n’Ubushinjacyaha
