Urukiko rwa Amerika rwahagaritse by’agateganyo ikigega cya Trump cya miliyari $1.8

Hanze - 29/05/2026 4:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Urukiko rwa Amerika rwahagaritse by’agateganyo ikigega cya Trump cya miliyari $1.8

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahagaritse by’agateganyo gahunda ya Perezida Donald Trump yo gushyiraho ikigega cya miliyari 1.8 z’Amadolari cyari kigamije gutanga indishyi ku bantu bavuga ko bahohotewe cyangwa bakarenganurwa n’inzego za leta mu bihe byashize.

Nk'uko tubikesha Reuters, iki kigega cyiswe “Anti-Weaponization Fund” cyari cyarashyizweho nyuma y’amasezerano hagati ya Trump n’Ikigo cy’Imisoro cya Amerika (IRS), yakurikiye ikirego yari yaratanze ku kumeneka kw’amakuru yerekeye imisoro ye. 

Umucamanza Leonie Brinkema yategetse ko nta kindi gikorwa kijyanye n’iki kigega kigomba gukomeza gukorwa kugeza igihe urukiko ruzarangiriza gusuzuma ibirego byatanzwe n’abavuga ko iki gikorwa gishobora kubogama mu gutanga indishyi no guha amahirwe bamwe ku mpamvu za politiki. 

Iki cyemezo cyakurikiye impaka zikomeye muri Amerika, aho bamwe mu banyapolitiki, barimo n’abakomoka mu Ishyaka ry’Aba-Republicains rya Trump, bagaragaje impungenge ko amafaranga y’abasoreshwa ashobora gukoreshwa mu nyungu za bamwe mu bafatanyabikorwa ba Perezida cyangwa abigeze gukurikiranwa mu manza za politiki.

Mu gihe urubanza rukomeje, ishyirwa mu bikorwa ry’iki kigega ryahise rihagarara, bikaba ari indi mbogamizi ikomeye kuri gahunda ya Trump yari yatangiye gukemangwa na benshi muri politiki ya Amerika. 


Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...