Iki
cyemezo cyafashwe ku wa 30 Werurwe 2026, gishimangira icyari cyaratanzwe
n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2024, rwari rwamukatiye kuri ibyo byaha
byombi. Urukiko Rukuru rwanze ubujurire bwe, aho yari yasabye ko yahabwa
igihano gisubitse kugira ngo abashe gukomeza kwivuza ari hanze y’igororero.
Nyuma
y’iki cyemezo, Turahirwa azakomeza gufungwa imyaka itatu yiyongera ku wundi
mwaka umwe asanzwe arimo gukatirwa, na wo yakatiwe mu rubanza rwabanje rujyanye
no gukoresha ibiyobyabwenge. Biteganyijwe ko uwo mwaka umwe azawusoza muri Mata
2026.
Mu
iburanisha ry’ubujurire ryabaye ku wa 16 Werurwe 2026, Turahirwa yabwiye
urukiko ko hari bimwe mu bihe yakoresheje ibiyobyabwenge yabikoze ari mu
mahanga, mu bihugu bimwe na bimwe byemerera ikoreshwa rya cannabis.
Yagize
ati: “Mu Butaliyani no muri Kenya nahakoresheje cannabis,” anavuga ko kuva icyo
gihe yatangiye gushaka ubuvuzi bujyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ku
bijyanye n’icyaha cyo guhindura inyandiko, Turahirwa yasobanuye ko byaturutse
ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko atari agamije guhindura
inyandiko zemewe n’amategeko.
Yagaragaje
ko yahinduye ifoto ya pasiporo akoresheje porogaramu zo kuyitunganya (photo
editing), akuramo amakuru arimo itariki y’amavuko, nimero ya pasiporo
n’igitsina, hanyuma ayisangiza ku rubuga rwa Instagram ayiherekesha amagambo
agaragaza ko yahinduye igitsina ku byangombwa bye.
Yagize
ati: “Byari iby’imyidagaduro byo ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo byigeze
bikoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko,” ashimangira ko atari icyaha cyo
guhindura inyandiko.
The
New Times yanditse ko uruhande rw’umwunganizi we mu mategeko na rwo rwasabye
urukiko kureba ku rugendo rwe rwo kwivuza, ruvuga ko umuryango we witeguye
kumufasha gukomeza kwiyitaho. Basabye ko yahabwa igihano gisubitse kugira ngo
abashe gukomeza ubuvuzi mu kigo cyabugenewe.
Gusa
Ubushinjacyaha bwamaganiye kure ubu busabe, buvuga ko imyitwarire ya Turahirwa
igaragaza ko asubira mu byaha kenshi, ndetse ko yakoze ibindi byaha n’ubwo yari
yarigeze kugirirwa imbabazi.
Ku
bijyanye no guhindura inyandiko, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko guhindura
amakuru ari ku ifoto ya pasiporo bihagije kugira ngo bifatwe nk’icyaha, kabone
n’iyo yaba atarakoreshejwe mu nyandiko zemewe n’amategeko.
Bwavuze
ko guhindura amakuru yemewe bishobora kuyobya abantu no gutesha agaciro
inyandiko zemewe n’amategeko.
Nk’uko
Ubushinjacyaha bwabigaragaje, Turahirwa yemeye ko yahinduye ibintu bitatu kuri
iyo foto ya pasiporo mbere yo kuyisangiza kuri Instagram ye.
Ubushinjacyaha
bwavuze ko n’ubwo yaba yarabikoze agamije gusetsa, ibikorwa nk’ibyo bifite
ingaruka mu mategeko.
Ibibazo
bya Turahirwa n’amategeko byatangiye muri Mata 2023, ubwo yatabwaga muri yombi
akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge no guhindura inyandiko. Muri Gicurasi 2023,
yitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yemera ko yakoresheje cannabis.
Nyuma
yaho, mu Nyakanga 2023, yahawe by’agateganyo kurekurwa byemejwe n’Urukiko
Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Icyakora, ku wa 20 Ukuboza 2024, urubanza rwarangiye urukiko rumuhamije ibyaha byombi, rumukatira
igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw n’ibihumbi
20 Frw nk’igarama ry’urubanza

