Element uri mu batunganya indirimbo
bagezweho mu Rwanda no mu karere, yatangaje uruhererekane rw’ibi bitaramo binyuze
ku ifoto nshya yashyize hanze yiswe “Europe Tour”, igaragaza imijyi igize uru
rugendo ndetse n’amatariki azahakorera ibitaramo bye.
Uruhererekane rwe rw’ibitaramo
ruzatangirira i Paris ku wa 29 Ugushyingo, akurikize Lille ku wa 06 Ukuboza,
hanyuma yerekeze muri Stavanger ku wa 13 Ukuboza. Element azasoza umwaka ari i
Hannover ku itariki ya 25 Ukuboza, aho azaba ahura n’abakunzi be ku munsi wa
Noheli.
Mu mwaka utaha wa 2025, Element azatangira
ibitaramo byo muri uwo mwaka i Amsterdam ku wa 31 Mutarama, akomereze i Köln ku
wa 07 Gashyantare, i Bruxelles ku wa 14 Gashyantare, asoreze uru rugendo i
Stockholm ku wa 28 Gashyantare 2025.
Element umaze imyaka mike yigarurira
abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda, akomeje kwagura ibikorwa bye no kurushaho
kwinjira ku isoko mpuzamahanga.
Uyu musore umaze gukora indirimbo nyinshi
zakunzwe, akunze no kuba inyuma y’udushya tw’umuziki w’iki gihe, byatumye izina
rye rirushaho kuba rinini mu bakora umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba.
Yasobanuye ko ibi bitaramo ari uburyo bwo
kubonana n’abakunzi be bo mu Burayi, ndetse no kubagezaho indirimbo
n’imiririmbire mishya.
Ibi bitaramo byateguwe ku bufatanye n’inzu
ye ya Eleéesphere hamwe na East West ya Dj Moze, ikaba iri mu mishinga minini
Element agiye kurangiza uyu mwaka no gutangira undi mu muvuduko.

Element Eleeeh agiye gutaramira abakunzi be mu mijyi itandukanye yo mu Burayi guhera mu Ugushyingo kugeza muri Gashyantare 2025

Umuhanzi na Producer Element Eleeeh yemeje
urutonde rw’ibitaramo bye bya mbere binini i Burayi, birimo Paris, Amsterdam,
Köln, Bruxelles na Stockholm
