Uruhare rw’urubyiruko mu ivugabutumwa rya Gikristo

Iyobokamana - 20/02/2016 8:21 PM
Share:
Uruhare rw’urubyiruko mu ivugabutumwa rya Gikristo

Uyu munsi tugiye kubagezaho ijambo ry'Imana ryateguwe n'umuvugabutumwa Ernest Rutagungira aho asobanura byinshi ku ruhare rw'urubyiruko mu ivugabutumwa rya Gikristo.

Ernest Rutagungira yagize ati:

Urubyiruko ni bamwe mu bantu barangwaho imbaraga z’umubiri nyinshi, ubushake, kwitanga ,kumvira vuba,bakaba kandi bashobora kugaragarwaho kandi guhakana vuba, gusuzugura, amayeri menshi, ubucakura n’ibindi, akaba kandi ari nabo bagize igice cyinini cy’umubare w’abatuye isi, bityo rero niyo mpavu iyo ugenzuye ibikorwa byinshi bihurirwamo n’abantu benshi, yaba ari ibyiza cya ibibi usanga ntakabuza naho higanje mo urubyiruko hafi 80%. Ibi rero bikaba biri mu bituma abigisha inyigisho za gikiristo nabo bibaza ngo ese ni uruhe ruhare rw’urubyiruko mu bukirisito cyangwa mu ivugabutumwa rya gikiristo ?

Iyo dusomye mu gitabo cy’umubwiriza 11:9, Salomo yanditse mo ngo wa musore we, wishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushakakuko yasanze ikigero nk’iki ari ikigero cyiza buri wese akwiye kunezererwa, kandi ntago ari umubwiriza gusa kuko bibiliya iduha ingero z’urubyiruko rwakoresheje imbaraga zarwo, n’ubwenge, mu bintu bitandukanye twavuga nka ba Dawidi, Derira, Gidiyoni, Samusoni , Rusi , Yozefu, n’abandi, gusa mu gusoza Salomo yongeyeho icyo twakwita impanuro, ngo nibwo bagomba kwishimira ubusore ngo bitonde kuko bushobora gutuma Imana ibashyira mu rubanza.

Uru rubyiruko rwavuzwe haruguru usanga baritangaga bakanakorera Imana ( abacamanza 6; 14; Rusi 2: ), ariko bikanagaragara ko Satani nawe ubwe yifuzaga kubakoresha cyane, ndetse akaba hari n’aho yabigezeho, dukwiriye rero kumenya ko “bitewe na ka gaciro n’ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi urubyiruko rwifitemo, Imana yifuza gukoresha urubyiruko ndetse na Satani akifuza kurukoresha”.

Nubwo ibi bimeze gutya, hari kibazo kuko haracyari urubyiruko rwinshi, aho usanga umubare munini uhuzagurika ukaba utabashakira mu bakorera Imana ngo ubamenye, wajya mu bakorera Satani naho ukababura (ugasanga hose bakorerayo ku byiciro ) ngaho mugitondo nguwo muri choral nijoro ngumo muri Boite de nuit, mu gitondo mu rusengero nijoro mu tubari, abandi ngabo barabwiriza ubutumwa bwiza ariko ibyo bakora bikabuhakana, Gusa na None nta wabura gushima abandi benshi bahisemo neza kandi bitanga bamaramaje mu gukorera Imana, kandi ni byiza bakomereze aho.

Iyo ubabajije bamwe mu banengwa bavuga ngo ni ukujyana n’ibigezweho, aha ndagira ngo mbibutse ko Imana ubwayo idakunda abantu bajarajara gutya ari bo yise akazuyaze ( ibyah 3:15) aho ivuga niba utabize cg ngo ukonje igiye ku kuruka, Ahandi Imana yihanangiriza abameze batya ni mu Rwandiko pawulo yandikiye Abaroma 2:24, Ngo Ese ko uhana abandi wowe ntiwihane….Ngo izina ry’Imana riratukwa mu abapagani kubwanyu n’uko byanditswe. 

N’ubwo ibi bireba buri muntu wese Wizeye Yesu ko akwiye kugira uruhare mu gutuma benshi bizera Yesu, bakava mu byaha bagakizwa, Urubyiruko by’umwihariko iyi si ikeneye imbaraga n’uruhare rwanyu mu bukristo bw’iki gihe, kuko nimwe mugifite imbaraga ndetse ni namwe mwifitemo ubushobozi bw’igihe kinini.

-Kwera imbuto zikwiriye abihannye (Abagalatiya5:22)

-Kwitondera inzira zanyu (Zaburi 119:9)

-Kugendera mu mucyo,no kumurikira abandi (Matayo 5:16)

-Guhamya no kunesha (1 Yohana 5-4),(Ibyakoz 4:8-12)

-Kwezwa (Abaheb12:14-15)

Ndagirango mbamenere ibanga ko mu gihe muzagera kuri ibi, naho iyi si yahinduka ntakizabuza ko benshi bazahinduka ku bwanyu, benshi bazihana ku bwanyu, ndetse izina ry’Imana isumba byose rizashyirwa hejuru ku bwanyu,  kuko muri abakozi b’igiciro maze kubw’ibyo Imana nayo ntizabura kubitaho mu mibereho yanyu ya buri munsi ndetse no kuzabibahembera mugeze iwacu mu ijuru.

Murakoze Yesu abahe umugisha yari Ernest RUTAGUNGIRA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...