Muri Mutarama 2024 ni bwo inkuru yasakaye hose ko Kenny Sol na Kunda basezeranye imbere y’amategeko.Icyo gihe nk'uko uyu Kunda yabigarutsehon go yari atwite inda y'amezi atanu.
Mu kiganiro yagiranye n'abamukurikira, Kunda yagarutse kuri byose yanyuzemo byagejeje muri Gicurasi 2024 aho we Kenny Sol bibaruka imfura yabo.
Uyu mugore wasoreje amasomo muBushinwa, yavuze uko byagenze kugira ngo amenye ko atwite.
Ati "Natangiye kubona ibimenyetso ariko ntabwo byanteye guhangayika
numvaga ari ukubera ko nahinduye ikirere n’ibyo kurya."
Nyuma yaje gufata umwanzuro wo kwipima ngo amenye niba
yarasamye ariko byamusabye gukoresha ibipimo bitatu.
Ati "Ku wa 01 Kanama 2023 ni bwo yafashe icyemezo cyo
kwipima ibipimo bya mbere biza byerekana ko rwose ntwite ariko sinabyizera
mfata icya Gatatu kuko numvaga ibya mbere byari byarapfuye, nabyo bimpa ibisubizo
nk’ibya mbere."
Avuga ko yatangiye kujya yifata amashusho ngo arebe ko inda
yatangiye kugaragara. Nyuma y’amezi abiri ngo uyu mugore yaje kubona akazi maze
ibimenyetso birushaho kugaragara ari byinshi.
Ngo kuko ububabare bwatangiye kujya butuma arira bitewe n’uburyo yabaga anyura mu bihe bitoroshye kandi bishya kuri we.Amezi atatu ageze yatangiye guhindura imyambarire, akajya yambara ibintu binini yari afite.
Yaje gufata umwanzuro wo gutangira kubibwira bamwe mu
nshuti ze.
Kunda yavuze ko amezi ane atari agishobora kwambara imwe mu myambaro
yari asanganwe n'iyo yambaraga nk'amapantalo byasabaga ko adafunga imashini.
Ubwo yari agize amezi atanu atwite ari nacyo gihe yasezeraniyeho
mu rukiko na Kenny Sol, yari yaratangiye kubyibuha nk'uko abivuga, ngo kuko yarasigaye
afata amafunguro y’abantu babiri.
Mu mezi atandatu n’igice yari asigaye avuga ko atameze neza, ngo umugabo we amukorere masaje y’ibirenge. Mu mezi Icyenda ho ubwo yitegura
kwibaruka ntabwo yari acyisiga ibirungo [Makeup] ngo zimufate.
Ashima Kenny Sol wakomeje kumuba hafi cyane ubwo
yiteguraga kwibaruka aho yicaraga yiteguye kumufasha ngo bagere kwa muganga.
Agaragaza ko kandi muri icyo gihe umubyeyi wamwibarutse
yabaga amubaza aho bigeze.
Yishimira kuba kugeza ubu yarungutse inshuti magara, umwana we na Kenny Sol.Kunda yashimiye Kenny Sol wakomeje kumuba hafi mu gutwita kwe nubwo ibintu bitari byoroshye, avuga ko ari intwari
Kenny Sol ari mu bahanzi bamaze kugwiza ibigwi mu muziki aho kuri ubu afitanye indirimbo na DJ Neptune