Ku wa 2 Ukwakira 2026, Unilever yatangije ku mugaragaro umurongo mushya w’umusaruro ku ruganda rwayo rwa Maydon Wharf, ahazwi nka hamwe mu nganda z’ingenzi iyi sosiyete ifite muri Afurika y’Epfo.
Iri shoramari ryatumye uruganda rwongeramo umurongo wa kane wo gupakira Vaseline Petroleum Jelly, ndetse rushyiramo ibikoresho bishya bitunganya umusaruro n’ububiko bunini bwo kubikamo ibikoresho fatizo n’ibicuruzwa.
Mbere y’uku kwagura ibikorwa, uru ruganda rwatangaga hafi 60% by’amavuta ya Vaseline Petroleum Jelly Unilever yohereza ku isi yose. Ubu biteganyijwe ko umusaruro uzagera hafi kuri 80%.
Ni ukuvuga ko hafi abantu bane muri batanu bazajya bakoresha Vaseline Petroleum Jelly ku rwego rw’isi izajya iba ikomoka muri uru ruganda rwo muri Afurika y’Epfo.
Gusa iyi mibare ireba Vaseline Petroleum Jelly gusa, ntabwo ireba ibindi bicuruzwa byose bya Vaseline, birimo amavuta yo kwisiga n’ibindi bicuruzwa byo kwita ku ruhu.
Uku kwagura uruganda kwabaye mu gihe Vaseline ikomeje gushaka uburyo bwo kugera ku bakiriya bashya, cyane cyane urubyiruko, binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu guhanga udushya.
Mu nama y’abashoramari yabaye muri Kamena 2026, Umuyobozi Mukuru wa Unilever, Fernando Fernandez, yavuze ko Vaseline yari imaze kubona ubwiyongere bwa 12% mu bwinshi bw’ibicuruzwa yagurishije mu gihe cy’imyaka itatu yashize.
Unilever kandi yakoresheje ubukangurambaga bwa Vaseline Verified, aho abahanga bayo basuzumaga inama n’amayeri ajyanye n’ubwiza abantu batangaga ku mbuga nkoranyambaga, bagahitamo izagaragaye ko zifite ishingiro.
Ibi byanatumye iyi sosiyete igerageza ibicuruzwa bishya birimo jelly ikoreshwa nka primer na highlighter ndetse n’igicuruzwa gifasha gutunganya no gufata neza ingohe, byatangijwe binyuze kuri TikTok Shop muri Thailand.
Unilever yavuze ko ibyo bicuruzwa byashize mu bubiko mu minota mike nyuma yo gushyirwa ku isoko, ndetse n’ikindi cyiciro cyabyo cyongera kugurishwa muri Mata na cyo kirangira vuba.
Uruganda rufite amateka y’imyaka irenga 100
Uruganda rwa Maydon Wharf rufite amateka maremare mu bikorwa by’inganda muri Afurika y’Epfo. Rwatangiye gukora mu 1912, icyo gihe rukora cyane cyane isabune ya Sunlight. Ubu rukora ibyiciro bitandukanye by’ibicuruzwa byo mu rugo no kwita ku ruhu.
Muri rusange, uru ruganda rutunganya hafi toni 139,000 z’ibicuruzwa buri mwaka, bikorerwa ku mirongo irenga 20 y’umusaruro.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko, ibikoresho byifashishijwe mu kongera ubushobozi bw’uruganda byaturutse mu bihugu birimo u Budage n’u Butaliyani, mu gihe abahanga n’abatekinisiye bo muri Afurika y’Epfo na bo bagize uruhare mu kubishyira hamwe no kubikoresha.
Kuba uru ruganda ruri hafi y’icyambu cya Durban na byo bifasha Unilever mu kohereza ibicuruzwa mu bindi bihugu bya Afurika ndetse no ku yandi masoko yo ku isi.
Unilever ivuga ko hafi 95% by’ibicuruzwa byayo bigurishwa muri Afurika y’Epfo bikorerwa muri icyo gihugu. Ikigo kandi kivuga ko ibikoresho fatizo bikura ku masoko yo muri Afurika y’Epfo byiyongereye, bikava kuri 40% muri 2019 bigera kuri 80% muri 2025.
Kwagura uru ruganda rero bigaragaza uburyo Afurika y’Epfo ikomeje kugira uruhare mu gukora no kohereza ku masoko mpuzamahanga ibicuruzwa bizwi cyane.
Raporo ya Moneyweb yo ku wa 5 Ukwakira 2026 yavuze ko uru ruganda rwa Maydon Wharf rufite umwanya ukomeye mu murongo w’inganda za Unilever ku rwego mpuzamahanga.
