Uruganda rwa Dangote rwakuye umutima Bella Shmurda

Ubukungu - 05/08/2023 11:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Uruganda rwa Dangote rwakuye umutima Bella Shmurda

Umuhanzi Bella Shmurda wo mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko yahagaritse gukora mu nganda za Dangote zikora amavuta nyuma y'uko inshuti ye ihasize ubuzima.

Umuhanzi Abiola Ahmed Akinbiyi uzwi ku mazina ya Bella Shmurda wavukiye Ikorodu, Lagos muri Nigeria, yatangaje ko yakuwe umutima n'urupfu rw'inshuti ye bakoranaga mu ruganda rw'amavuta rw'umunyemari Dangote.

Ubwo yaganiraga na Cool FM, yatangaje ko yahoze akora mu ruganda rw'amavuta rwa Dangote ariko asezera ku kazi nyuma y'uko inshuti ye yaguye mu mavuta hanyuma ashya arimo areba.

Mu kiganior na Cool FM, yagize ati "Hari nko ku wa gatandatu, nagiye mu kazi bisanzwe. Twari twatangiye gukora tujya kumva ngo umuntu aguye mu mavuta. yari ari hejuru y'ikigega cy'amavuta hanyuma arahanuka agwamo."

Bella yatangaje ko mu ruganda bakoragamo harimo ingaruka mbi ndetse byateza ibibazo byinshi  bituma umuntu isaha n'isaha yabura ubuzima bityo gukoramo akaba ari ugushyira ubuzima mu bibazo.

Shmurda yatangaje ko uyu mucuti we yamaze igihe kirekire mu mavuta ashyuhsye batari bayamukuramo baza kuyamukuramo yamaze kwitaba Imana hanyuma Shmurda ahabwa ibice by'inkweto n'imyenda.

Shmurda yagize ati "Inshuti yange yaguye mu mavuta bifata igihe kirekire ngo bamukuremo, bamukuyemo yahiye umubiri wose hasigaye ubuce bw'imyenda n'inkweto nibwo nabibonye mpita mvuga ko ntaagaruka ku kazi."

Nyuma yo kubona ko akazi ko gukora muri uru ruganda rwa Dangote kamunaniye hanyuma ashyira imbaraga mu muziki dore ko mu mwaka wa 2019 aribwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Vision 2020.

Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye harimo Philo yakoranye n'umuhanzi Omah lay, Cash App yakoranye na Zlatan ndetse n'izindi zitandukanye.


Umuhanzi Bella Shmurda yavuye ku kazi ka Dangote nyuma y'uko inshuti ye ihapfiriye


Dangote ni umwe mu baherwe ba mbere ku isi akaba afite inganda zikora amavuta hirya no hino

Reba amashusho y'indirimbo Cash App umuhanzi Shmurda yakoranye na Zlatan.

">



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...