Uruganda rukora udukingirizo rugiye kuzamura ibiciro kubera intambara ya Iran

Utuntu nutundi - 22/04/2026 9:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Uruganda rukora udukingirizo rugiye kuzamura ibiciro kubera intambara ya Iran

Udukingirizo dushobora kurushaho guhenda mu gihe intambara iri muri Iran ikomeje guhungabanya uburyo ibicuruzwa bitwarwa ku isi, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’uruganda runini ku isi rukora udukingirizo.

Umuyobozi mukuru wa Karex, Goh Miah Kiat, yatangaje ko bishoboka ko bazazamura ibiciro ku kigero kiri hagati ya 20% na 30%, bitewe n’igihe izi mpinduka zizamara.

Ibi byatewe n’ihungabana rya "Global supply chains" [Uko ibicuruzwa n’ibikoresho biva mu bihugu bitandukanye bikagera ku baguzi] kuva mu mpera za Gashyantare, cyane cyane kubera ibibazo byabaye mu "Strait of Hormuz", ahanyura byinshi mu bikoresho by’ibanze bikenerwa mu gukora udukingirizo.

Goh yavuze ko ibiciro by’ibikoresho bikomeje kuzamuka cyane, bityo ko nta kundi babigenza uretse kongera igiciro ku bakiliya. Ati: “Ibintu bimeze nabi cyane, ibiciro biri hejuru, kandi nta kundi twabigenza uretse kubishyira ku baguzi.”

Karex ifite icyicaro muri Malaysia, ikora udukingirizo, amavuta akoreshwa mu mibonano mpuzabitsina, udupfukamunwa tw’ubuvuzi (Gloves), ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi n’ibindi. Iyi sosiyete ishobora gukora udukingirizo turenga miliyari 5 ku mwaka, ikanohereza ibicuruzwa mu bihugu birenga 130.

Goh yongeyeho ko uretse ibiciro byiyongereye mu gukora no gupfunyika udukingirizo, hari n’itinda rikomeye mu gutwara ibicuruzwa. Yagize ati: “Turi kubona udukingirizo twinshi tuguma mu mato tutaragera aho tugenewe, nyamara dukenewe cyane.”

Yavuze ko nubwo bafite ibicuruzwa bihagije byo kumara amezi make, ibibazo by’itangwa ry’ibikoresho bishobora gukomeza gutuma ibiciro bizamuka.

Abahanga mu bukungu bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ibikomoka kuri peteroli ryatewe n’iyi ntambara rishobora kugabanya ubushobozi bw’abantu bwo kugura, ndetse rikadindiza inganda. Ibi bigaragara cyane muri Aziya, aho ibihugu byinshi bishingira ku mavuta aturuka mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iyo ntambara ntiyagize ingaruka gusa kuri peteroli, ahubwo yanagize ingaruka ku bikoresho biva muri peteroli bikoreshwa mu gukora plastiki n’ibindi bikoresho. Muri byo harimo naphtha ikoreshwa mu gupfunyika ibicuruzwa, hamwe n’amavuta ya silicon na ammonia bifite uruhare rukomeye mu gukora udukingirizo.

Umuhanga mu by’ingufu muri KPMG, Angie Gildea, yavuze ko abantu bibanda cyane ku biciro bya peteroli, ariko bakibagirwa ko n’ibindi bikoresho by’ingenzi bikomeje kubura ku isoko nk'uko bitangazwa na CNN.

Yagaragaje ko 41% bya naphtha ikoreshwa muri Aziya ituruka mu Burasirazuba bwo Hagati, bityo ibihugu bidashobora kubona ibyo bikoresho biba bigomba kuzamura ibiciro.

Si ibyo gusa kandi, kuko ibihugu bimwe na bimwe nka Myanmar na Cambodia byatangiye kugabanya ikoreshwa rya lisansi. Mu bihugu bimwe byo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Aziya nka Vietnam, amashuri amwe yasabye abanyeshuri kuguma mu rugo kubera ko ingendo zibahenda.

Abasesenguzi bagaragaza ko ibi bishobora no kugira ingaruka ku bakozi b’inganda batabasha kugera ku kazi, bigatuma umusaruro ugabanuka, harimo n’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga nk’utugakingirizo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...