Urubyiruko rwo muri Amerika rwarangije Kaminuza rwugarijwe n’ubushomeri

Ubukungu - 27/08/2025 6:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Urubyiruko rwo muri Amerika rwarangije Kaminuza rwugarijwe n’ubushomeri

Mu myaka itanu ishize, urubuga mpuzamahanga rwa LinkedIn rwabajije hafi abantu ibihumbi 500 uburyo bumva ubuzima bwabo mu kazi. Uburyohe bw’uyu mwaka bwagaragaje isura ikomeye: urubyiruko rugaragaza kwiheba kurusha ibindi byiciro byose by’imyaka.

Inkuru nyinshi zivuga uburyo abanyeshuri barangije kaminuza bagorwa no kubona akazi ka mbere. Uhereye mu 2023, umubare w’akazi k’inshuro ya mbere (entry-level jobs) muri Amerika wagabanutse hejuru ya 35%.

Imibare ya LinkedIn igaragaza ko 63% by’abayobozi bemera ko ubwenge bw’ubukorano (AI) bushobora gusimbura zimwe mu nshingano zisanzwe zikorwa n’abakozi batangiye akazi.

Hari n’ababyeyi babibona mu mibereho y’abana babo. Umusore ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) yabonye akazi bigoranye, mu gihe umukobwa bakundana ufite Master's ebyiri nawe akomeje gusiragira adashobora kubona akazi gahwanye n’ubumenyi bwe.

BBC ducyesha iyi nkuru ivuga ko ibi byose bifitanye isano n’ihinduka ry’isoko ry’umurimo, ryihutishwa n’ikoranabuhanga. 41% by’abakozi bavuga ko impinduka zituruka ku AI zibabangamira mu buzima bwo mu mutwe.

Aneesh Raman ukuriye ishami ry’ubukungu n’amahirwe muri LinkedIn, yasobanuye ko iyi ari intangiriro y’igihe gishya. Yavuze ko ubuzima bw’umurimo bwahindutse. Ati: "Ntabwo inzira zose z’akazi zigira umurongo uhamye nk’uko byahoze. Kera warangizaga kaminuza ugahita ubona akazi; ubu ntabwo bikiri bityo."

Ubumenyi bushya burakenewe. N’ubwo siyansi ya mudasobwa ikiri ngirakamaro, ariko imirimo myinshi y’abahanga mu ikoranabuhanga izagenda isimburwa na AI. Ibyo bisaba ko urubyiruko rugira ubumenyi bwisumbuyeho, nko gusobanukirwa n’ingaruka z’ikoranabuhanga mu mibereho (ethics), cyangwa kugaragaza ubudasa mu bundi buryo.

Avuga ko ubumenyi butari ubw’amashuri gusa nabwo ari ingenzi muri iki gihe. Kuba warakoze akazi ka serivisi runaka cyangwa ukerekana ubushobozi bwo kwihangana no guhanga ibisubizo bishya, nabyo bizaba bifite agaciro kurusha gusa impamyabumenyi.

Raman yagize ati: “Urubyiruko rw’iki gihe rubangamiwe no kubona akazi ka mbere, ariko ni narwo rufite ubushobozi bwo kumenya no gukoresha AI kurusha abandi. Ni igihe cy’impinduka gikomeye, ariko gishobora no kuba amahirwe y’iterambere.”

Abahanga bagaragaje icyo urubyiruko rwo ku isi rwakora mu kurwanya ubushomeri:

Kwiyizigamira no kwimenya: Kugira ubushobozi bwo kumva icyo ushoboye kandi ukakigaragaza mu buryo budasanzwe.

Kwiga ubumenyi bujyanye n’igihe: Kwiga uburyo bwo guhuza ubumenyi bwa siyansi n’ibindi byiciro by’imitekerereze (nk’ubumenyamuntu cyangwa filozofiya).

Gutekereza iby'igihe kirekire: N’ubwo aka kanya akazi kagabanutse, akazi gashya kazavuka. Kandi hari ubwo ari ko kazaba akazi gafite agaciro kanini mu myaka iri imbere.

Raman asoza agira inama abanyeshuri barangiza kaminuza ati: “Ntukagire ubwoba bwo kuba wowe. Mu buzima bw’umurimo bushya, ikizaguhesha amahirwe si impamyabumenyi gusa, ahubwo ni ubushobozi bwo kugaragaza ko nta muntu n’umwe ushobora kukurusha kuba uwo uri we.”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...