Urubyiruko rwo mu bihugu 6 rwanyuzwe no gusura u Rwanda ku butumire bwa Revival Palace Church Bugesera

Iyobokamana - 17/08/2026 9:02 PM
Share:
Urubyiruko rwo mu bihugu 6 rwanyuzwe no gusura u Rwanda ku butumire bwa Revival Palace Church Bugesera

Igiterane cya Breakout Your Limits 2026 cyateguwe na Revival Palace Community Church mu Bugesera na A Light to the Nations Africa Ministries, cyitabiriwe n'urubyiruko rurenga 1500 rurimo abaturutse mu bihugu by'amahanga bitandatu banyuzwe cyane no gusura u Rwanda.

Igiterane mpuzamahanga cya Breakout Your Limits 2026 cyabaye tariki ya 10-16 Kanama 2026 mu nsanganyamatsiko igira iti “Breakout Your Limits – Breaking the Chains of Poverty Through Faith, Leadership and Entrepreneurship”, bisobanuye kwigobotora imipaka n'inzitizi zitera ubukene.

Cyizitabiriwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-40 rwo mu bihugu birindwi bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Zambia, Malawi na Ghana. 

Abakozi b'Imana bagabuye ijambo ry'Imana ni Pastor Dr. Ian Tumusiime wo mu Rwanda, Dr. Daniel K. Wadimba waturutse muri Uganda, Pastor Fred Buyinja na Bishop Dr. Murisa James uyobora Revival Palace Community Church ku Isi.

Ni igiterane cyari kigamije gufasha urubyiruko kurenga imipaka irubuza gutera imbere, cyane cyane ubukene n’ubushomeri, binyuze mu kwizera Imana, ubuyobozi no kwihangira imirimo.

Urubyiruko rurenga 1500 rwitabiriye iki giterane rwaganirijwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, wabwiye urubyiruko amahirwe rufite ndetse n'uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu.

Undi watanze ikiganiro ni Dr. Edouard Munyaburanga, umushoramari akaba na nyiri Highland School n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera (PSF) mu Karere ka Bugesera, wibane ku kwihangira imirimo, ishoramari no kubaka ubukungu.

Iki giterane cyanabereyemo ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 12 ya Revival Palace Community Church mu Bugesera n'ibikorwa by'urukundo aho baremeye umukecuru utishoboye wo mu Kagari ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata.

Ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026 ni bwo bamusuye baramuhumuriza banamushyikiriza inzu bamusaniye. Uyu mukecuru kandi yahawe ibyo kurya byo kumumaza ukwezi, ndetse umuyobozi w’umudugudu yasabwe gukomeza gukurikirana imibereho ye.

Culture Night: Buri gihugu cyahimbaje Imana mu muco wacyo

Culture Night yabaye umwanya udasanzwe wo guhimbaza Imana no kwishimira ubukire bw’imico itandukanye y’ibihugu byitabiriye. Urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika rwahuriye hamwe, buri gihugu kigaragaza umuco wacyo binyuze mu mbyino gakondo, indirimbo, imyambaro, amabara n’uburyo bwihariye bwo guhimbaza Imana.

Abaturutse muri Ghana, Uganda, Tanzania, Kenya, Zambia, Burundi n’ibindi bihugu, buri wese yazanye umwihariko w’igihugu cye, bituma habaho ibihe by’ibyishimo, ubusabane no guhimbaza Imana mu buryo butandukanye.

Ntabwo kwari ukureba imbyino gusa, ahubwo wari umwanya wo gusangira amateka, umuco, indangagaciro n’uburyo buri gihugu gihimbazamo Imana.

Buri tsinda ryagaragaje ko nubwo abantu bashobora gutandukana mu ndimi, imico n’imibereho, bashobora guhuzwa no kwizera Imana imwe n’umutima umwe wo kuyihimbaza.

Culture Night yabaye isomo rikomeye ry’uko ubudasa bw’imico atari impamvu yo gutandukana, ahubwo ari amahirwe yo kwigira kuri mugenzi wawe, kubahana no gukomeza ubumwe. Byari ibihe byo guhimbaza Imana, kwishimira umuco, ubumwe n’ubucuti hagati y’urubyiruko rw’ibihugu bitandukanye. 

Abanyamahanga bishimiye kuba mu Rwanda, bumvaga ari inzozi

Promise Jerome wo muri Tanzania yavuze ko yishimiye kuba mu Rwanda mu cyumweru cyose, ashimangira ko yahungukiye byinshi. Ati: “Dr. Ian Tumusiime yatwigishije ibintu byinshi nari mfite ubushake bwo kumva, cyane cyane uburyo bwo gukuraho imipaka umuntu yishyiriraho."

Yunzemo ati: "Nigishijwe no gukemura ibibazo, binyuze mu kuba iyo umuntu asenze Imana mu bibazo, akayubaha kandi agakora cyane, ibyo akora bishobora kugira icyo bigeraho. Inyigisho za Pasiteri Dr. Ian zamfashije gutekereza ku gihe kizaza, gukomeza kwishingikiriza ku Mana no gukoresha ibyo nize mu kazi no mu bindi bikorwa byanjye.”

Emmanuel Kobby wo muri Ghana, wari wageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yavuze ko yishimiye cyane uru rugendo. Yavuze ko yatembereye Kigali, akabona ibintu byinshi kandi ko icyumweru yamaze mu Rwanda cyamubereye kimwe mu byumweru byiza kurusha ibindi mu buzima bwe.

Ati: “Nize kuba naca imigozi yose imbuza gutera imbere nkorera ku gihe kandi nkiyambaza Imana, ngakorera ibyo nsengera.” Yavuze ko mbere y’uko baza bumvaga ibintu bitandukanye ku Banyarwanda, ariko bageze mu Rwanda basanga Abanyarwanda bafite urukundo rurenze uko babyumvaga.

Urubyiruko rw’abanyamahanga kandi rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2026, aho rwasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kongera kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Haguma Jean Claude, uyobora urubyiruko muri Revival Palace Community Church mu Bugesera, yavuze ko uru ruzinduko rwari rufite intego yo gufasha abashyitsi kumva neza icyo ubumwe busobanuye n’ingaruka zo kububura.

Yagize ati: “Kimwe mu bintu byatumye duhitamo kubazana [ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali], ni uko mu ntego z’iki giterane harimo kubaka ubumwe bw’itorero, ndetse no kugira Abakristo b’abaturage beza b’ibihugu barimo.”

Pastor Dr. Ian Tumusiime yagarutse ku musaruro w'iki giterane

Ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama mu gusoza iki giterane, Umushumba Mukuru wa Revival Palace mu Bugesera akaba n’Umuyobozi wa A Light to Nations Africa Ministries, Pastor Dr. Ian Tumusiime yagarutse ku musaruro ukomeye yabonye muri Breakout Your Limits 2026.

Yabwiye iteraniro ko uwo musaruro ari uko abitabiriye, cyane cyane abanyamahanga, babonye u Rwanda mu ishusho nziza y’amahoro, umutekano n’urukundo, bitandukanye n’uko bamwe bari bararwumvise.

Ati: “Turi kwizihiza imyaka 12 tumaze tubayeho mu Rwanda nka Revival Palace Community Church na A Light to the Nations Africa Ministries, tukizihiza imyaka 32 muri Rwanda Shima Imana nk’Abanyarwanda tumaze igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.”

Yakomeje avuga ko mu myaka 12 ishize Imana yamwohereje mu Bugesera, nubwo icyo gihe kuhagera bitari byoroshye. Ati: “Mu myaka 12 ishize Imana yanyohereje hano mu Bugesera.

Icyo gihe twavuganye mu mwaka wa 2000. Imana yansabye ko twaza hano muri Bugesera. Nyamara icyo gihe Akarere ka Bugesera ntikari keza byo kukazamo.

Abantu benshi babaga bimukira mu bindi bice ngo bajyaneyo inka zabo. Bugesera rero abantu bari barayivuyemo, aho ikibanza cyaguraga ibihumbi bitanu kugera ku icumi. Imana imbwiye ngo nze muri Bugesera, narayibwiye nti: ‘Ushaka kunjyana ahantu nzisanga ngenyine.’”

Pastor Dr. Ian yavuze ko nubwo icyo gihe yabonaga ko ashobora gusigara ari wenyine, uyu munsi abona ko Imana yari ifite umugambi, kuko aho batangiye ari ahantu hadatuwe cyane ubu huzuye abantu n’ibikorwa. Ati: “Nyamara turabona umusaruro uhagije, kuko ubu ahabereye igiterane haruzuye. Turashimira abaje kwitabira iki giterane bose.”

Yavuze ko umusaruro atawurebera ku giterane cy’icyumweru kimwe gusa, ahubwo ko awurebera ku rugendo rw’imyaka yose Revival Palace Community Church na A Light to the Nations Africa Ministries bamaze mu Rwanda. Ati: “Umusaruro sinawurebera mu byabaye ubu gusa, ahubwo ndareba urugendo rwose.”

Dr. Ian yasobanuye ko igihe bageraga mu Bugesera batangiriye ahantu hatari hubatse, ahubwo hari ishyamba, kandi ko kubaka urusengero no gutangiza umurimo wabo bitari byoroshye.

Ati: “Revival Palace na A Light to the Nation twaje hano hantu ari ishyamba gusa. Twaje tuzi ko tutazahashobora. Ariko twari twizeye Imana yaduhamagaye ikaduha hano hantu.

Mu gutangira twahuye n’intambara nyinshi. Igihe twubakaga urusengero mu Bugesera byari bigoranye. Ubu abantu bo muri Bugesera baraje. Baje kureba icyatangiye, none uyu munsi reba abantu baruzuye.”

Yavuze ko kuri we umusaruro w’iki giterane utagarukira ku kuba abantu barateranye, ahubwo ko ugomba kureberwa mu mpinduka zabaye mu bantu no mu buryo abashyitsi basobanukiwe u Rwanda. Ati: “Umusaruro uri ku kuba barabonye u Rwanda mu ishusho nziza, amahoro, umutekano n’urukundo, bitandukanye n’uko babyumvaga mbere.”

Ku bwe, ibyo abantu babonye mu giterane cya Breakout Your Limits 2026 ni igice cy’umusaruro w’imyaka myinshi, kandi ni yo mpamvu yavuze ati: “Umusaruro sinawurebera mu byabaye ubu gusa, ahubwo ndareba urugendo rwose.”

Igiterane Breakout Your Limits cyabereyemo amahugurwa ajyanye n’ubuyobozi, kwihangira imirimo, gushora imari, gutegura ubucuruzi, guhanga udushya, gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi, kumenyekanisha ibikorwa, kuvumbura impano n’umuhamagaro ndetse no kubaka imikoranire hagati y’urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye.

Habaye kandi ibiganiro byiswe Celebrity Conversations, aho abahanzi n’abandi bantu bazwi basangije urubyiruko ubuhamya ku rugendo rw’ubuzima, kwizera Imana, gutsinda ibigeragezo no kugera ku nzozi.

Ku cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, ubwo Breakout Your Limits 2026 yasozwaga, abitabiriye basigaranye inyigisho zishingiye ku kwizera Imana, kwigirira icyizere, kwihangira imirimo, gukorana n’abandi no kurenga imipaka umuntu yishyiriraho.

Ni mu gihe abashyitsi baturutse hanze y’u Rwanda na bo batashye bafite ishusho nshya y’Igihugu cy’u Rwanda ndetse n’ubutumwa bwo gukomeza kubaka Afurika ibereye urubyiruko.

Breakout Your Limits 2026 yaranzwe n'ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana

Muri Breakout Your Limits 2026, buri gihugu cyahimbaje Imana mu muco wacyo

Banyuzwe cyane no gutembera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, batahana ishusho nziza y'u Rwanda

Igiterane Breakout Your Limits 2026 cyaranzwe n'ibikorwa by'urukundo

Umukecuru wubakiwe inzu yashimiye cyane uru rubyiruko rwamutekerejeho

Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ari mu batanze ikiganiro ku bitabiriye iki giterane cy'urubyiruko

Bamwe mu bitabiriye igiterane Breakout Your Limits 2026 bahawe impano y'igitabo "The Will To Rise" cya Pastor Dr. Ian Tumusiime

Urubyiruko rwitabiriye igiterane Breakout Your Limits 2026 rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...