Inama ya Biro Politiki y'Umuryango FPR–Inkotanyi yagaragaje ko amahoro n'umutekano birambye mu karere bizagerwaho ari uko ibibazo byitabwaho mu buryo buboneye, buri ruhande rukubahiriza inshingano zarwo.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zari ku murongo w'ibyigwa, Inama ya Biro Politiki yafashe imyanzuro umunani igamije gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, iterambere no kwigira.
Mu myanzuro yafashwe harimo gukomeza gushimangira amahame n'indangagaciro bya FPR–Inkotanyi mu kuyobora gahunda z'iterambere ry'igihugu, hagamijwe kubaka u Rwanda rwigira, rwihesha agaciro kandi buri Munyarwanda yibonamo.
Inama yanashimangiye ko ibyagezweho mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda n'imiyoborere ishyira umuturage ku isonga bigomba kurushaho gusigasirwa, ndetse hakarindwa agaciro n'ishema by'Abanyarwanda.
Abitabiriye inama kandi biyemeje gukomeza gushaka ibisubizo bishingiye ku bushobozi bw'Abanyarwanda, gukoresha neza umutungo w'igihugu, guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya kugira ngo iterambere ryifuzwa ryihute.
Ku bijyanye n'ibibazo byo hanze, biyemeje kongera ubushobozi bwo guhangana n'ingaruka zabyo no kwirinda ko u Rwanda rwitirirwa ibibazo rutagize uruhare mu guteza.
Urubyiruko rwahawe umwanya wihariye muri iyi myanzuro, aho inama yasabye ko rwubakirwa ubushobozi bwo guhanga ibishya, gukoresha amahirwe ari mu gihugu no hanze yacyo, no kurushaho kugira uruhare mu gusigasira umurage wa FPR–Inkotanyi.
Inama yanasabye urubyiruko kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda, kongera ubumenyi no kugira uruhare rugaragara muri gahunda z'iterambere kugira ngo rubashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
Mu gusoza, abari muri Biro Politiki biyemeje gukomeza kuzamura ireme ry'ubunyamuryango bwa FPR–Inkotanyi, kunoza imikorere n'imikoranire, no gukoresha ibipimo bifatika mu gusuzuma ibikorwa, hagamijwe kugera ku bisubizo birambye byubaka u Rwanda rwifuzwa.
Imyanzuro y’inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR–Inkotanyi
