Muri uru rugendo, rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2026, urubyiruko rwasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru giherereye ku Kacyiru, ruganirizwa ku rugendo rw’uru nzego mu kubungabunga umutekano no kubaka igihugu.
Uru rubyiruko rwibumbiye muri gahunda ya Rwanda Youth Tour (RYT), igamije guhuza urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga n’Igihugu cyarubyaye.
Ni ku nshuro ya gatandatu iyi gahunda itegurwa, aho urubyiruko ruhabwa amahirwe yo gusura inzego zitandukanye z’Igihugu, kumenya amateka yacyo, gusobanukirwa n’umuco nyarwanda no kureba aho u Rwanda rugeze mu iterambere.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, bakigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, bakiriwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, ushinzwe Inozabubanyi n’Itangazamakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Mu kiganiro yabagejejeho, yabasobanuriye amateka ya Polisi y’u Rwanda kuva ishinzwe, uburyo yagiye yiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’uruhare yagize mu kubaka igihugu gifite umutekano n’ituze.
ACP Rutikanga yasobanuye ko ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga yari ifite inshingano zo kurinda abantu n’ibyabo, ariko nyuma iza gusanga umutekano urambye udashoboka hatabayeho ubufatanye bwa hafi hagati ya Polisi n’abaturage.
Yavuze ko ubufatanye mu gutanga amakuru no kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga umutekano ari byo byatumye u Rwanda rugera ku rwego rushimishije mu mutekano.
Yagize ati: "Polisi ishingwa yari ifite intego n’inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko yaje gusanga umutekano urambye ushoboka gusa binyuze mu bufatanye bukomeye hagati ya Polisi n’abaturage haba mu guhana amakuru n’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere."
Yakomeje agaragaza ko Polisi y’u Rwanda yakomeje gutera imbere binyuze mu kongerera ubushobozi abakozi bayo, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ndetse no gukorana n’izindi nzego z’umutekano zo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko ibi byafashije Polisi gutanga serivisi zinoze kandi zishingiye ku bunyamwuga, no guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano birimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibyambukiranya imipaka.
Ati: "Gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bya Polisi no kongera ubufatanye ku rwego rw’akarere ndetse n’urw’Isi byafashije Polisi y’u Rwanda gutanga serivisi zinoze kandi mu buryo bwa kinyamwuga, guhangana n’imbogamizi ndetse n’ibibazo by’umutekano by’iki gihe hakurikijwe amahame mpuzamahanga."
Muri uru ruzinduko kandi, Jean Leonard Dukuzumuremyi, impuguke ishinzwe urubyiruko, siporo no gutahura impano muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo, washyigikiye uru rugendo, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku buryo yakiriye uru rubyiruko ndetse n’ubumenyi yaruhaye.
Yasabye uru rubyiruko gukomeza kubungabunga amasomo rwakuye muri uru rugendo no kuyasangiza abandi Banyarwanda baba mu mahanga.
Yagize ati: "Nk’Abanyarwanda baba mu mahanga, ni ingenzi kumenya amateka, umuco n’indangagaciro by’igihugu cyacu. Ibyo bizabafasha guhangana n’amakuru y’ibinyoma cyangwa ayobya ku Rwanda, kandi bibashishikarize kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi."
Abagize uru rubyiruko bavuga ko uru rugendo rubafasha kongera gusobanukirwa igihugu bakomokamo no kurushaho kukigirira ishema. Strepenne Ineza, umwe mu bitabiriye uru rugendo utuye mu Bubiligi, yavuze ko mbere atari azi byinshi ku Rwanda, ariko ko Rwanda Youth Tour yamufashije kurumenya no kurushaho kumva ko afitanye narwo isano ikomeye.
Yagize ati: "Sinari nzi byinshi ku gihugu cyanjye, ariko kwitabira Rwanda Youth Tour byamfashije kwiga byinshi. Nishimira cyane uburyo u Rwanda rwateye imbere n’ubushake abaturage barwo bafite bwo gukomeza kubaka ejo hazaza heza.
Ndashishikariza buri Munyarwanda ukiri muto uba mu mahanga gusura u Rwanda, akirebera aho rugeze mu iterambere no kumenya amahirwe menshi igihugu cyacu gitanga."
Gahunda ya Rwanda Youth Tour ikomeje kuba imwe mu nzira Leta y’u Rwanda ikoresha mu gukomeza guhuza urubyiruko ruba mu mahanga n’Igihugu cyabo. Binyuze mu gusura inzego za Leta, inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa by’iterambere n’ahandi h’ingenzi.
Uru rubyiruko rugenda rusobanukirwa amateka y’u Rwanda, rugakomera ku ndangagaciro z’ubunyarwanda, ndetse rugashishikarizwa kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere ry’Igihugu, aho rwaba rutuye hose ku Isi.
