Urubyiruko rw'abakorerabushake rwasabwe kuzaba abafatanyabikorwa beza muri shampiyona y’Isi y’Amagare

Amakuru ku Rwanda - 28/08/2025 1:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Urubyiruko rw'abakorerabushake rwasabwe kuzaba abafatanyabikorwa beza muri shampiyona y’Isi y’Amagare

Kuva ku wa Mbere tariki ya 25 kuzageza ku wa Gatanu tariki 29 Kanama, Abahagarariye abandi mu ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) mu Mujyi wa Kigali, bateraniye hamwe mu Karere ka Kicukiro, aho bitabiriye amahugurwa ku bijyanye n’iterambere, kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.

Aya mahugurwa y’iminsi itanu (5) yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali, ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ubukorerabushake, Inkingi yo kwigira’, yitabiriwe n'abasaga 390 bo mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama, bahawe ibiganiro bitandukanye birimo ibijyanye n’indangagaciro na Kirazira ndetse n’imyitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rw’abakorerabushake mu gihe bari mu nshingano zijyanye n’umutekano n’ibikorwa bigamije iterambere.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe imibereho Myiza n’Iterambere by’abaturage, Madamu Martine Urujeni, yabashimiye kuba barahisemo kuba abakorerabushake, abasaba ko ibyo bigiye muri aya mahugurwa bazabyigisha aho batuye ndetse anabasaba kuzaba abafatanyabikorwa beza muri shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28.

Yagize ati: “Ibikorwa byanyu nk’Urubyiruko rw’abakorerabushake birivugira ubwabyo kandi turabibashimira. Turabasaba gukomeza gushyiramo imbaraga murushaho kuba abafatanyabikorwa beza by’umwihariko mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Irushanwa Mpuzamahanga ry’amagare ku isi (UCI).”

Ubwo yaganirizaga uru rubyiruko Komiseri wa Polisi Uyobora ishami rishinzwe Umutekano w’Ibikorwaremezo n’Ibigo by’abikorera bitanga Serivisi z’Umutekano, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka, abashishikariza kuzikoresha neza uko bikwiye kuko ari bwo zizana iterambere.

Yagize ati: “Murabizi ko urubyiruko ari mwe mbaraga z’igihugu kandi zubaka, gusa iyo izo mbaraga zikoreshejwe nabi zirasenya, niyo mpamvu tubasaba kwita ku iterambere ariko  munibuka ko mufite inshingano ikomeye yo guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu”.

CP Kabera yabamenyesheje ko Polisi ibashimira imyaka ishize bari mu bikorwa byo kwitanga birimo n’ibyo bakoze bigisha abaturage uko bakoresha umuhanda ndetse n’uruhare bagira mu gukangurira abanyarwanda gukumira ibyaha, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage batishoboye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...