Urubyiruko rwa Gen Z rwemeza ko ubuzima bushobora kuba bwuzuye n’iyo hatabaho gushaka no kubyara

Ubuzima - 04/05/2026 7:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Urubyiruko rwa Gen Z rwemeza ko ubuzima bushobora kuba bwuzuye n’iyo hatabaho gushaka no kubyara

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko urubyiruko rwo mu gihe cya none ruzwi nka Gen Z (abavutse hagati ya 1999–2015) ruri guhindura imyumvire ku buzima, aho benshi muri bo bemera ko umuntu ashobora kugira ubuzima bwuzuye nubwo yaba atarashatse cyangwa adafite abana.

Raporo yakzowe n’ikigo Barna Group yiswe “The State of Today’s Family” igaragaza ko nubwo benshi muri uru rubyiruko bifuza gushaka, hari impamvu zituma babishyira inyuma.

Muri zo harimo ubuzima buhenze, ibibazo by’ubukungu ndetse n’uko barushaho kwita ku buzima bwo mu mutwe n’amarangamutima yabo mbere yo gufata ibyemezo bikomeye.

Abashakashatsi bagaragaje ko urubyiruko rwa Gen Z rufite urwego rwo hejuru rw’impungenge, kutamenya neza ejo hazaza, n’ibibazo by’amarangamutima, ibintu bituma rutitinyuka gufata ibyemezo nk’ishyingiranwa vuba. Kwiyongera kw’igiciro cy’amazu, amashuri n’ubuzima muri rusange nabyo bigira uruhare mu gutinza izo gahunda.

Mu bantu barenga 3,500 babajijwe muri Kanama 2024:

  • 74% by’urubyiruko rwa Gen Z bavuze ko ubuzima bushobora kuba bwuzuye n’iyo umuntu yaba adafite abana.
  • 67% gusa bemera ko gushaka ari ingenzi kugira ngo abana bakurire mu muryango uhamye—iyi mibare niyo iri hasi ugereranyije n’andi matsinda y’imyaka.

Ubushakashatsi bwimbitse bwakozwe na George Barna afatanyije na Cultural Research Center bwerekanye ko Gen Z ari ryo tsinda rifite umubare muto w’abafite imyizerere ishingiye kuri Bibiliya muri Amerika—aho ari hafi 1% gusa.

Nubwo hari ibimenyetso bicye by’uko bamwe muri bo batangiye kongera kwiyegereza ukwizera no gusoma Bibiliya, ubushakashatsi bwerekana ko hari n’indi myumvire iri kugenda ihinduka:

Umubare w’abashyigikira imitekerereze ya “socialism” wiyongereye uva kuri 22% ugera kuri 39%; Inkunga ku rushako rwa gakondo (umugabo n’umugore) yaragabanutse; Hari ubwiyongere bw’abemera ko nta kuri kudahinduka kubaho (absolute truth), ndetse n’abavuga ko ubuzima budakomeza nyuma y’urupfu.

Abashakashatsi bavuga ko nubwo hari abavuga ko hashobora kuba hariho “ivugururwa ryo mu mwuka” muri uru rubyiruko, ibimenyetso biracyari bicye cyane ku buryo byemezwa neza. Bagaragaza ko impinduka nyazo mu mitekerereze zifata igihe kirekire, bityo bidakwiye kwihutira gufata umwanzuro.

George Barna ashimangira ko niba amatorero n’abakristu bakuze badashyize imbaraga mu gufasha uru rubyiruko gukura mu kwizera, ejo hazaza h’ubukristo muri Gen Z hashobora kutaba heza. Yongeraho ko guhinduka nyakuri gusaba kumva neza impamvu y’imyitwarire ishingiye ku kwizera, aho kuba ibikorwa byo hanze gusa.

Nk'uko bitangazwa na Christian Post, ubu bushakashatsi bwerekana ko urubyiruko rwa Gen Z ruri guhindura cyane imyumvire ku buzima, urukundo n’umuryango—bigatanga ishusho nshya y’uko ejo hazaza hashobora kumera, ariko nanone bikerekana n’imbogamizi zikomeye mu bijyanye n’ukwizera n’indangagaciro.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...