Iki giterane kizabera ku cyicaro cya CityLight Foursquare Church i Kimironko, guhera ku wa 08 kugeza ku wa 15 Werurwe 2026, buri munsi guhera Saa Cyenda z’amanywa (03:00 PM). Ni umwanya wihariye wo gusenga, guhimbaza Imana no kungurana ibitekerezo ku buryo urubyiruko rukura mu rukundo, rukanarushyira mu bikorwa.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Love Like Jesus – Intentionally Loving for Impact”. Ni igiterane gishishikariza buri wese kuzabaho akunda nka Yesu, urukundo rutagira inyungu z’abigenewe gusa, ahubwo rufite intego n’ingaruka nziza ku bandi no ku muryango mugari.
Mu kiganiro na InyaRwanda, abateguye iki giterane bagize bati: "Hazaba hari 'panels' zizaba zifite abatumirwa benshi batandukanye bigisha ku bintu byinshi bigiye bitandukanye tuzagira 'over night' [amacyesha] izaba irimo kuramya n'ijambo ry'Imana".
Iki giterane kizashishikariza abantu gukunda mu bikorwa atari mu magambo. "Gukura mu rukundo {To grow in love} no gukura urukundo rwacu mu magambo tukarushira mu bikorwa nk'uko insanganyamatsiko yumwaka ivuga ngo "Love in action" urukundo mu bikorwa 1 John 3:18".
Mu bazitabira harimo Prof Dr Bishop Fidele Masengo, Umushumba Mukuru wa Foursquare, akaba azatanga inyigisho zubaka kwizera no guhumuriza imitima. Hazaba hari kandi n'abandi bakozi b'Imana batandukanye barimo Pastor Daniel Mugogo, uzaturuka hanze y'u Rwanda.
Mu byo kwitega muri iki giterane harimo amahuriro na 'Panels' zizagaruka ku buzima bwa buri munsi, kwiyubaka mu rukundo, no gushyira urukundo mu bikorwa, nk’uko Bibiliya ibivuga muri 1 Yohana 3:18 "Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by'ukuri."
Joshua Generation, ni izina ry'urubyiruko rubarizwa muri CityLight Foursquare Church. Ni izina rifite izina rikomoka kuri Yosuwa, risobanura ubutwari, kuyoborwa n’Imana no kwinjira mu masezerano yayo. Buri mwaka, uru rubyiruko rutegura iki giterane nk’umwanya wo gusabana, kungurana ibitekerezo, no gushimangira umubano n’Imana.
Abategura Joshua Generation Connection 2026 barahamagarira urubyiruko n’abakristo bose kuzitabira ku bwinshi kugira ngo bazungukire mu masengesho, mu nyigisho z’ubuzima n’imyitozo y’urukundo, maze bashobore gukura mu rukundo no kuryubaka mu bikorwa bya buri munsi.

Prof. Dr. Bishop Masengo Fidele azaganiriza urubyiruko ruzitabira iki giterane


Iki giterane kizabera ku cyicaro cya CityLight Foursquare Church i Kimironko
Iki giterane ni umwanya wihariye wo guhurira n’abandi bafite inyota yo gukura mu by’umwuka, kwagura ubumenyi no kubaka ubuzima bwuzuye urukundo rwa Kristo.
