Uru rugendo rwabaye ku wa 15 Kanama 2026, rwari rugamije gufasha urubyiruko kumenya neza amateka y’igihugu, by’umwihariko urugendo rw’Abanyarwanda rwagejeje ku kubohora u Rwanda, no gutekereza ku nshingano zarwo mu gusigasira ibyagezweho no kubaka ejo hazaza.
Alfonsine Mukamana ushinzwe kwakira no kuyobora abasura iyi Ngoro, yasobanuriye uru rubyiruko amateka mabi yaranze u Rwanda arimo ivangura n’itotezwa ryakorerwaga Abatutsi kuva mu 1959, uko byakomeje nyuma y’ubwigenge mu 1962.
Yagarutse kandi ku mbaraga z’Abanyarwanda bari barahungiye mu bihugu binyuranye, aho bashatse uburyo bwo gutaha no kugira uruhare mu kubohora igihugu. Yasobanuriye uru rubyiruko rwa AEBR Kacyiru ishingwa rya RPA mu 1987 ariyo yaje kuba RPF.
Yagarutse ku rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, ruyobowe na Maj Gen Fred Gisa Rwigema, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA.
Nyuma y’urupfu rwa Rwigema, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yafashe inshingano zo gukomeza kuyobora urwo rugamba, rwaje kugera ku ntsinzi ubwo ingabo za RPF zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa 4 Nyakanga 1994, ni bwo u Rwanda rwabohowe, hatangira urugendo rushya rwo kongera kubaka igihugu.
Uru rubyiruko rwasobanuriwe ko ibikorwa by’ingenzi byaranze urwo rugamba, birimo kubohora imfungwa muri gereza nkuru ya Ruhengeri no kugera ku Mulindi w’Intwari, ahazwi nk’ahantu h’ingenzi mu mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Aba basore n'inkumi ba AEBR Kacyiru basuye inyubako zitandukanye zirimo n'aho Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yararaga mu rugendo rwo kubohora u Rwanda, banasura indake ye yifashishaga mu itumanaho no mu gutegura urugamba.
Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu rubyiruko rwitabiriye uru rugendo, Bayizane Satisfiette, yavuze ko ibyo yabonye n’ibyo yigishijwe byatumye arushaho gusobanukirwa igiciro cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Yagize ati: “Nari nsanzwe nzi ko igihugu cyacu bakibohoye, gusa uyu munsi nyuma y’uru rugendo biratandukanye. Ntabwo byari imikino, ahubwo byabaye ngombwa ko batanga ibitambo ku bwacu kugira ngo tubeho kandi mu mahoro. Batanze ubuzima bwabo ndetse banyura mu bikomeye ku bw’u Rwanda.”
Yavuze ko nk’umukobwa w’umukristo, isomo rikomeye yakuyemo ari ugukunda igihugu no kubishishikariza abo aruta, ndetse no kubaha abayobozi b’igihugu kubera uruhare bagira mu kuyobora no kurinda ibyagezweho. Yasabye kandi urubyiruko kwikunda no gukorera igihugu, rwirinda gutekereza ko rwakenera buri gihe ubufasha bw’abandi.
Urugendo rwo kumenya no gukunda igihugu ni urugendo dukwiye gukora buri munsi
Eric Ishoborabyose, uhagarariye urubyiruko muri AEBR Kacyiru, yavuze ko kumenya amateka ari ingenzi cyane muri iki gihe Isi iri gutera imbere byihuse, by’umwihariko mu ikoranabuhanga no ku mbuga nkoranyambaga. Ati: “Urugendo rwo kumenya no gukunda igihugu ni urugendo dukwiye gukora buri munsi kandi tukabimenyesha abandi.”
Yavuze ko imbuga nkoranyambaga zishobora gutuma amateka agorekwa, bityo ko urubyiruko rufite inshingano yo kumenya ukuri kugira ngo rubashe gusangiza abandi no gukosora amakuru atari yo.
Ati: “Turi mu Isi iri ku muvuduko uhambaye, aho usanga abantu benshi bagoreka amateka kuri murandasi. Rero ni byiza ko menya amateka kuko nzayakoresha nkosora abayagoreka, cyane ko baba batageze aho ibikorwa byo kubohora igihugu byabereye.”
Yavuze ko umukoro we nk’urubyiruko ari ugutanga amakuru y’ukuri ashingiye ku byo yabonye n’ibyo yize, ashimangira ko urubyiruko rukwiye kwihesha agaciro no kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Ati: “Igihugu cyangijwe n’urubyiruko ariko cyongera kubakwa n’urubyiruko. Tugomba kwirinda umutima wo gushaka kwihorera, ahubwo tukagira icyerekezo cyiza cy’u Rwanda ruzira amacakubiri.”
Yasabye urubyiruko guha agaciro igihugu rufite uyu munsi, rukagisigasira nk’umurage rwahawe, kandi rugakoresha amahirwe rufite mu kugiteza imbere.
Tubanza kugira igihugu mbere yo kugira itorero
Rev. Pastor Kubwimana Elie, Umuvugizi Wungirije w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), yavuze ko gutegura uru rugendo byaturutse ku ntego za AEBR zo kwita ku mibereho myiza y’abakristo, bitagarukira gusa ku kubigisha ubutumwa bwiza.
Yagize ati: “Ikintu cyatumye dutegura uru rugendo rwo kujya kwiga amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, bishingira ku ntego zacu za AEBR, aho tutigisha ubutumwa bwiza gusa ahubwo tunita ku mibereho myiza y’umukristo. Ibyo bituma dukurikirana amateka y’igihugu cyacu, kuko umukristo aba mwiza mu gihe ari mu gihugu cyiza.”
Rev. Kubwimana yavuze ko uru rugendo rwari rufite kandi aho ruhurira n’ivugabutumwa rikorwa na AEBR ku mbuga nkoranyambaga, aho urubyiruko rukurikira inyigisho zitandukanye ariko rimwe na rimwe rukagira ibibazo bijyanye n’amateka y’igihugu. Ati: “Twatekereje ko twajyana urubyiruko ku Ngoro y’Amateka yo Kubohora Igihugu kugira ngo tubongerere ubumenyi.”
Ku bijyanye n’isano iri hagati y’ubukristo no gukunda igihugu, Rev. Kubwimana yavuze ko kuba umukristo bidakuraho kuba umunyarwanda kandi ko gusigasira igihugu ari inshingano ya buri wese.
Ati: “Umuntu aba umukristo ariko aba avuye mu gihugu, kuko tubanza kugira igihugu mbere yo kugira itorero. Bityo abakristo bagomba kugira umwanya wo kwiga aya mateka hanyuma bakanasigasira ayo mateka.”
Yongeraho ati: “Uramutse ufite indangagaciro za gikristo udafite ubunyarwanda, icyo gihe ubukristo bwaba bupfuye.”
Urubyiruko rwasabwe gukoresha amahirwe igihugu gifite
Rev. Kubwimana yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwaranzwe n’indangagaciro zirimo kwitanga, kugira ishyaka, ubumwe no kugira icyerekezo, ashimangira ko izo ndangagaciro ari zimwe mu masomo akomeye urubyiruko rw’iki gihe rukwiye kuvanamo.
Yasabye urubyiruko kugira ishyaka mu byo rukora, kwigomwa bimwe mu bishobora kurutesha icyerekezo, birimo ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, ndetse no gushyira hamwe kugira ngo rubashe gukoresha neza amahirwe ari mu Rwanda. Yagize ati: “Gushyira hamwe bizajya bituma dusangira amahirwe ahari, cyane ko mu Rwanda hari amahirwe menshi.”
Uru rugendo rwo gusura Ingoro y’Amateka yo Kubohora Igihugu ku Mulindi w’Intwari rwabaye umwanya wo kwibutsa urubyiruko ko amateka atari ayo kumenya gusa, ahubwo ko akwiye kurufasha gusobanukirwa inshingano zarwo muri iki gihe. Abitabiriye basabwe gukunda igihugu, kukigirira akamaro, kwirinda amacakubiri no kugira uruhare mu gusigasira ubumwe n’ibyagezweho.







"Ikintu cyatumye dutegura uru rugendo rwo kujya kwiga amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, bishingira ku ntego zacu za AEBR, aho tutigisha ubutumwa bwiza gusa ahubwo tunita ku mibereho myiza y’umukristo." Rev. Pastor Kubwimana Elie, Umuvugizi Wungirije wa AEBR




Urubyiruko rwa AEBR Kacyiru rwasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda
