Uyu mushinga Aguka Mentorship Program watangijwe ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024, muri Norrsken Hotel, aho hateraniye urubyiruko rugera ku 100 rwari rufite imishinga inyuranye. Gusa, iyi gahunda yasojwe n’urubyiruko 96 kuko bane batabashije kurangiza amasomo yabo.
Ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, iki gikorwa cyasorejwe muri Norrsken Hotel ari na ho cyatangiriye, urubyiruko rukaba rwasabwe gukomeza kwagura imishinga yarwo no gufasha abandi kubona akazi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, yavuze ko bizeye ko aba ba rwiyemezamirimo bato basobanukiwe neza imiterere y’ubucuruzi, uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo no kubyagura.
Yagize ati: “Iyi gahunda y’umwaka isigiye ba rwiyemezamirimo bato ubumenyi bwo kumenya uko rwiyemezamirimo yitwara kuva ku gitekerezo kugera ku kugishyira mu bikorwa, bikabafasha guteza imbere ubuzima bwabo ndetse n’igihugu muri rusange.”
Nkulikiyinka Alice washinze BPN Rwanda, yavuze ko urubyiruko rwahuguwe ku gukora ubucuruzi bufite intego n’akamaro, bugirira umumaro nyirabwo ndetse n’abandi. Yagize ati: “Mwumvise ko basobanukiwe neza ibyo bakora n’uburyo bwo kubigenzura. Hari abagiraga business bayigendana mu mufuka, ariko ubu bamenye kuyishyira ku murongo no kuyiyobora nk’ikigo gifite icyerekezo.”
Niyongabire Appolonie, nyir’isosiyete Yourguts ikorera i Nyamirambo, yavuze ko amahugurwa yo muri uyu mwaka yamufashije kwiga udushya no kunoza umurimo, ku buryo ubu abasha guhaza ibyifuzo by’abakiriya be.
Ati: “Byamfashije gutekereza no kubona ko ubucuruzi nkora butarangirira aho, ahubwo bugomba gukura. Natangiye gushaka ibyo nakongeramo kugira ngo ndusheho gutera imbere. Muri Yourguts, twamenye ko tugomba gukora ibyo abakiriya bakeneye, aho gukora ibyo twe dushaka.”
Mu butumwa bwatanzwe n’abasoje icyiciro cya kabiri cya Aguka Mentorship Program, hasobanuwe ko urubyiruko rugomba kudacika intege, guhatana, kutibanda ku gihembo gusa, ahubwo rugatekereza ku byagirira akamaro abantu benshi, kwigomwa no gukorera igihugu mu cyerekezo cyarwo.
Ku wa 10 Gicurasi 2023, ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye n’iy’Ikoranabuhanga n’Inovasiyo, EU na UNDP, yatangije umushinga AGUKA, uzamara imyaka ine.
Uyu mushinga ugamije guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, ubafasha kwihangira imirimo no guhanga imishinga ibasha gutanga akazi ku bandi. Biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka ine hazahangwa imirimo igera ku bihumbi 100, ndetse haterwe inkunga imishinga 4000 yo mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, uburezi n’izindi.
AGUKA izatwara asaga miliyari 8 Frw, aho urubyiruko rurenze 1000 rumaze guhugurwa ku gukora imishinga ibyara inyungu kandi ifasha abandi kubona akazi. Uyu mushinga ni umwe mu yunganira gahunda za Leta zigamije guteza imbere ibikorwa byo guhanga imirimo. Mu myaka irindwi ishize, Leta y’u Rwanda yahanze imirimo igera kuri miliyoni 1,2, bingana na 80% by’iyo yari yarateganyije.
REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GUSHIMIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO BAKIRI BATO BITABIRIYE "AGUKA"
Nkulikiyinka Alice washinze BPN Rwanda, yavuze ko urubyiruko rwahuguwe ku gukora ubucuruzi bufite intego n’akamaro
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, yashimiye urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa
Urubyiruko rurenga 90 rwasoje amasomo yarwo Aguka Mentorship Program, rusabwa gutanga akazi ku bandi
Umwanditsi: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda