Urubyiruko rukoresha cyane Twitter na Tik Tok rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali-AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 15/04/2022 8:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Urubyiruko rukoresha cyane Twitter na Tik Tok rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali-AMAFOTO

Urubyiruko rukoresha cyane Twitter na Tik Tok rwiganjemo abazwi, rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Ni igikorwa Cyateguwe mu rwego rwo guhuza imbaraga nk’urubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, no gukomeza kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu 1994.

Ababimburiye abandi muri iki gikorwa ni abakoresha cyane Tiktok mu Rwanda, basuye  Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ahashyinguye  Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye  abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

Nyuma yo gusura Urwibutso, abakoresha Tiktok babwiye INYARWANDA ko bize byinshi ku mateka yaranze u Rwanda, kandi bihaye umukoro wo gushishikariza urubyiruko by’umwihariko abakoresha Tiktok mu Rwanda gusura Inzu Ndangamateka  zitandukanye, bakamenya byinshi byaranze amateka y’u Rwanda.

Ravanelly,  umwe mubazwi cyane kuri Tik Tok yagize ati “Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gisozi, nabonye ko urubyiruko rushobora koreka igihugu cyangwa se rukagikiza, ni muri urwo rwego rero  nashishikariza urubyiruko  cyane cyane urukoresha  imbuga nkoranyambaga (social media) ko dukwiye kuzikoresha twubaka igihugu, ndetse twamagana abapfobya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’undi wese wadusubiza mu macakubiri. #Twibuketwiyubaka.’’

Abakoresha Tik Tok bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uhagarariye urubyiruko rwo kuri Tik Tok mu Rwanda, Manzi Cray yavuze ko Urwibutso rwa Genoside arirwo mwarimu wa mbere w’amateka y’u Rwanda.

Yagize ati “Urwibutso rwa Genocide  niwo mwarimu wa mbere w’Amateka y’u Rwanda, kuri njye kwibuka  mbifata nk’ubuzima kandi kwibuka ni ukubaho. TwibukeTwiyubaka’’.

Muri icyo gikorwa abakoresha Tik Tok kandi bahahuriye n’abakoresha Twitter, baje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali  maze basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jenoside yakoranywe ubugome bw’indengakamere.


Abakoresha Tik Tok basobanuriwe amateka

Urubyiruko rukoresha Twitter ruri hagati y’imyaka 19 na 35 mu Rwanda, rwishyize hamwe rusura Urwibutso rwa Gisozi kugira ngo basobanurirwe ibyabaye mu Rwanda, ndetse rumenye gutandukanya abapfobya Genocide yakoreyewe abatutsi ndetse n’abavuga ukuri ku mateka y’u Rwanda.

Dj Diddyman uzwi cyane nk’umuntu uvanga umuziki akaba ari no mubateguye iki gikorwa, mu kiganiro na InyaRwanda.com yagize ati“Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye mfite umwaka, muri make sinzi uko imeze gusa numva ibyabaye bikanshengura umutima kuko mu muryango wo kwa data abo nzi ni mbarwa kuko harokotse bake ".


Yakomeje akangurira urubyiruko ruto kuri we kugana ahari Inzu z’amateka zerekana uko Genocide yakorewe abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, kugira ngo hatazagira ubashuka cyangwa abayobye akabasubiza mu bihe by’amarira n’umuborogo aho uwawe atabasha kukumva.

‘Urinde wiyemera’ uzwi nka Kemnique nawe akaba umwe mu bafatanyije na Dj Diddyman gukangurira abakoresha uruba rwa Twitter  gusura urwibutso rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali;

Abakoresha Twitter bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside

Yagize ati “Dukoresha Twitter dukurikiranwa n’abarenga ibihumbi 100 ku munsi, rero byaba bibabaje kubona tugera mu gihe cyo kwibuka tugaceceka kubwo kutamenya amateka. Rero birakwiye ko nk’abantu dukoresha imbuga nkoranyambaga tumenya kandi tugasobanukirwa byimbitse Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, kugira ngo hato hatazagira utuyobya akadusubiza mu gihe cy’amakuba kubwo kutamenya ". Nawe yasoje ashishikariza abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera no gushishoza ibyo bakoresha imbuga zabo.’


Muri icyo gikorwa kandi, bari bari kumwe n’abazwi cyane  kuri Twitter bakiri urubyiruko nka Ishimwe Claude uzwi nka   “Mwene Karangwa ", “Kanisekere Jean Aime " uzwi nka “No Brainer ", Tuyisenge Evariste uzwi nka “Godwin ntama w’imana ", na Kabatesi Sylvie uzwi nka “Hermajeste ". N’abandi benshi bakoresha Twitter umunsi ku munsi.

Ravanelly na Ange Nicky bazwi cyane kuri Tik Tok

Abakoresha Tik Tok bavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubugome bw'indengakamere

Dj Diddyman  niwe wari uyoboye abakoresha Twitter

Abakoresha Twitter bitabiriye bose ni urubyiruko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...