Urubyiruko nirwicare rutekereze ku bisubizo by’ibibazo byugarije Isi – Pastor Claude Ndayishimiye

Imyidagaduro - 14/04/2026 8:36 AM
Share:
Urubyiruko nirwicare rutekereze ku bisubizo by’ibibazo byugarije Isi – Pastor Claude Ndayishimiye

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, cyane cyane urubyiruko, Pastor Claude Ndayishimiye yagaragaje ko hari icyizere gikomeye cy’ejo hazaza, asaba urubyiruko gutekereza ku bisubizo by’ibibazo byugarije Isi.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Claude Ndayishimiye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifatanyije n'u Rwanda n'Isi muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Ubutumwa bw’ingenzi nagenera Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, cyane cyane urubyiruko, ubwa mbere ni ukubahumuriza, ubwa kabiri ni ukubabwira ko hari ibyiringiro byinshi ko u Rwanda n’Abanyarwanda bazabona Imana.”

Yasabye urubyiruko gufata umwanya rukicara rukatekereza ku bibazo byugarije Isi, rugashaka ibisubizo bifatika, kuko Imana iha ubwenge n’ubuhanga abayishaka bashyizeho imbaraga. Ati: “Urubyiruko nirwicare rutekereze ku bisubizo by’ibibazo byugarije Isi, kuko Imana iha ubwenge n’ubuhanga ababishakisha imbaraga. Tubishake rero.”

Ku ruhare rwe mu gukangurira abantu kwimakaza ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yavuze ko abinyuza mu butumwa n’ubuhamya atanga, akigisha abantu urukundo rw’Imana.

Yavuze ko uruhare rwe ari ugukangurira abantu "kwimakaza ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mbicishije mu butumwa n’ubuhamya ntanga uko nshobojwe". Yongeyeho ati: "Nigisha abantu Imana, kandi Imana ni urukundo—ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda ntiwamwica.”

Pastor Claude Ndayishimiye azwi nk’umuhanzi, umunyamakuru n’umunyamideli. Mbere yo kuva mu Rwanda, yari Umuyobozi wa Radio Authentic [isigaye yitwa Radio O] ndetse anayobora Prime Model Agency (PMA), ikigo cyubatse izina mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.

Amaze igihe arwaye kuva mu 2022 ubwo yafatwaga na kanseri y’ibihaha yageze ku cyiciro cya kane, icyakora aza kuyikira. Nyuma y’igihe gito akize iyi kanseri mu 2023, Ndayishimiye yatangiye kuribwa umutwe, anyuze mu cyuma basanga ari ikibyimba cyamufashe ku gice cy’ubwonko aho ubushobozi bwo kwibuka no kugenzura ingingo bigenzurirwa.

Pastor Claude Ndayishimiye arashishikariza urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kugira icyizere, gushaka Imana no kwimakaza urukundo n’ubumwe, nk’inkingi z’iterambere rirambye ry’igihugu.

"Hari ibyiringiro byinshi ko u Rwanda n’Abanyarwanda bazabona Imana " - Pastor Claude Ndayishimiye

Pastor Claude arasaba urubyiruko kwicara rugatekereza ku bisubizo by’ibibazo byugarije Isi

Pastor Claude Ndayishimiye hamwe n'umugore we babana muri Amerika hamwe n'abana babo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...