Urubyiruko ni umutungo ukomeye wa Afurika — Bill Gates yagaragaje umuti w’iterambere ry’umugabane

Ubukungu - 22/07/2026 9:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Urubyiruko ni umutungo ukomeye wa Afurika — Bill Gates yagaragaje umuti w’iterambere ry’umugabane

Umuherwe w’Umunyamerika uzwi cyane ku isi akaba n’umugiraneza, Bill Gates, yasabye abayobozi b’ibihugu bya Afurika kwihutira gushora imari mu iterambere ry’abantu n’ikoranabuhanga, mu gihe inkunga z’amahanga zari zisanzwe zifasha umugabane zigenda zigabanuka. anagaragaza ko Afurika ifite umutungo udasanzwe ariwo “urubyiruko” bityo ko ikwiye kurushoramo imari kuko ari rwo hazaza heza h’Afurika.

Gates yavuze ko Afurika itagomba gukomeza kwishingikiriza ku mfashanyo zituruka hanze gusa, ahubwo ko igomba kubaka ubushobozi bwayo binyuze mu guteza imbere uburezi, ubuzima, ubumenyi n’ikoranabuhanga bizafasha abaturage kugira uruhare mu iterambere rirambye.

Ibi yabigarutseho mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika biri guhura n’igitutu cy’ubukungu kubera kugabanuka kw’amafaranga n’izindi nkunga byari bisanzwe biva mu mahanga, ibintu bituma abayobozi bagomba kongera gusuzuma uburyo umutungo w’ibihugu ukoreshwa.

Afurika iri mu gihe cy’impinduka zikomeye mu mibare y’abaturage. Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2040 umugabane wa Afurika uzaba ufite umubare munini w’abantu bari mu kigero cyo gukora kurusha indi migabane yose ku Isi.

Abahanga bavuga ko ayi ari amahirwe akomeye ashobora guhindura ubukungu bwa Afurika, ariko ko bizaterwa n’uko ibihugu bizaba byarateguye abo bantu.

Niba abenshi mu rubyiruko bazaba bafite ubumenyi, ubuzima bwiza n’amahirwe yo kubona imirimo, Afurika ishobora kubona iterambere rirambye. Ariko niba hatabayeho gushora imari mu burezi, ubuvuzi n’ikoranabuhanga, uwo mubare munini w’abaturage ushobora kuba ikibazo aho kuba amahirwe.

Gates yashimangiye ko urubyiruko ari umutungo ukomeye Afurika ifite kandi ko gushora mu buzima, uburezi ndetse no guhanga udushya bishobora gutuma impinduka z’imibare y’abaturage ziba imwe mu mahirwe akomeye y’ubukungu mu kinyejana cya 21.

Ikoranabuhanga rishobora kuba moteri y’iterambere

Mu kiganiro yagiranye na CNBC Africa, Bill Gates akaba n’umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gates Foundation yavuze ko iki ari igihe kigoye ku bihugu bya Afurika kubera kugabanuka kw’inkunga z’amahanga, ariko ko ari n’umwanya wo kongera kwiyubakira ubushobozi bw’imbere mu gihugu.

Yagaragaje ko ikoranabuhanga, cyane cyane ibikorwa remezo bya serivisi z’ikoranabuhanga rusange (Digital Public Infrastructure - DPI) ndetse n’ubwenge buhangano (AI), bishobora gufasha Afurika kwihutisha iterambere.

Urugero ni uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, uburyo bwo kubika amakuru mu buryo bwizewe ndetse na serivisi za leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi bishobora korohereza abaturage kubona serivisi, gufungura konti z’imari no kugira uruhare mu bukungu bwa digitale.

Gates yavuze ko ubwenge buhangano ari imwe mu mpinduka zikomeye mu ikoranabuhanga zabayeho mu buzima bwacu kandi ko ibihugu bizabyaza umusaruro AI ndetse na DPI bizagira amahirwe menshi yo kwihutisha iterambere.

Nubwo imiryango itandukanye y’abagiraneza ikomeje gutanga amafaranga menshi mu bikorwa by’ubuzima, uburezi n’iterambere muri Afurika, Gates yavuze ko imfashanyo zonyine zidashobora gusimbura inshingano za za leta.

Yagaragaje ko iterambere rirambye risaba ibihugu kugira inzego zikomeye, imiyoborere myiza ndetse no gushora umutungo w’imbere mu gihugu mu byihutisha ubukungu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...