Iki giterane kizata tariki 22 Nyakanga-29 Nyakanga 2018. Kizajya kibera i Remera kuri Healing Centre Church. Bishop Ntayomba Emmanuel umushumba mukuru w'itorero Healing Centre mu Rwanda, Apotre Gasabira Emmanuel uyobora itorero Revelation church rifite icyicaro i Kabarore mu Ntara y'Uburasirazuba, Pastor Zigirinshuti Michel na Pastor Muhire Fidele ni bo bazigisha ijambo ry'Imana nk'uko Inyarwanda.com ibikesha abateguye iki giterane.

Apotre Gasabira wimitse Bishop Ntayomba ari mu batumiwe muri iki giterane
Hatumiwe kandi abahanzi banyuranye ari bo: Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi, Bosco Nshuti, Dinah Uwera, Thierry Bari, Arsene Tuyi, Serge Iyamuremye, Ngoma Josue na Arsene Manzi. Hanatumiwe amatsinda y'abaririmbyi ari yo True Promises Ministries, Kingdom of God Ministries na Holy Entrance. Kuva ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu igiterane kizajya gitangira Saa kumi n'imwe z'umugoroba. Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, igiterane kizatangira Saa Cyenda z'amanywa. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Kipenzi ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Imvugo yiwe' ni umwe mu bahanzi batumiwe

True Promises yamamaye muri 'Mana urera' izitabira iki giterane

Igiterane cyateguwe n'urubyiruko rwa Healing Centre church
