Iyi
nama izwi nka International Youth Media Summit (IYMS), izaba ku nshuro yayo ya
21, iteganyijwe kuva tariki 17 kugeza ku ya 29 Nyakanga 2026, ifite
insanganyamatsiko izibanda ku mahoro igira iti “Peace in Focus: Voices Reaching
Across Borders”.
Iyi
gahunda izahuza urubyiruko 60 ruturutse mu bihugu bisaga 19, ruzamara ibyumweru
bibiri rukorana, rukora filime ngufi zirindwi zigaruka ku bibazo bikomeye Isi
ihanganye na byo.
Muri
byo harimo ubukene, ivangura, uburenganzira bw’abagore, ubuzima, ihohoterwa,
ibidukikije n’iterambere ry’urubyiruko.
Izi
filime zizerekanirwa bwa mbere ku ya 29 Nyakanga 2026 mu muhango wo gusoza
uzabera ku cyicaro gikuru cya UNESCO i Paris, mbere yo kugezwa ku Isi hose mu
mashuri, mu bitaramo bya filime no mu bikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta.
Iyi
nama mpuzamahanga yatangiriye i Los Angeles mu 2006, ikaba imaze kwakira
urubyiruko rusaga 1,700 ruturutse mu bihugu 81.
Mu
myaka 20 ishize, uru rubyiruko rwakoze filime zirenga 140 zigaruka ku bibazo
birindwi by’ingenzi ku Isi.
Perezida
akaba n’uwashinze iyi gahunda, Evelyn Seubert, yavuze ko guhurira i Paris
bifite igisobanuro gikomeye.
Yagize
ati "Paris ni umujyi w’urumuri, kandi ni ahantu heza ho guhuriza hamwe
amajwi y’urubyiruko rwo ku Isi. Filime ni imwe mu nzira zikomeye zo guteza
imbere kumvikana no kubaka impuhwe hagati y’abantu."
Buri
tsinda rizakora filime rizahabwa umujyanama uturutse muri UNESCO, uzabafasha
gusobanukirwa neza ikibazo bahisemo n’ingaruka gifite mu buzima busanzwe.
Ibi
bizatuma filime zabo zitaba izo kwidagadura gusa, ahubwo zibe izifite ubutumwa
bufatika bushobora kugira uruhare mu guhindura Isi.
Muri
iyi nama hazanabera ku nshuro ya kabiri irushanwa rya filime ryiswe Seven
Issues Film Festival (SIFF), rimaze kwakira filime zirenga 2,000 z’abakiri bato
baturutse hirya no hino ku Isi.
Abazitabira
IYMS 2026 ni bo bazaba abacamanza b’iri rushanwa, bagahitamo filime zatsinze
muri buri cyiciro.
Mu
bikorwa bizatangazwa ku munsi wo gusoza iyi nama, harimo ubufatanye bushya na
Ikirenga Art and Culture Promotion, umuryango ukorera i Kigali.
Uyu
muryango uzafatanya na IYMS mu gutanga amahugurwa ya sinema ku rubyiruko rw’u
Rwanda, gufasha mu gutoranya abazahagararira igihugu mu nama zizakurikiraho,
ndetse no gukora imishinga ya filime izajya imurikwa ku rwego mpuzamahanga.
Mu
itango rigenewe abanyamakuru, Umuyobozi wa Ikirenga Art and Culture Promotion,
Pierre Hakizimana, yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga zo guhindura Isi.
Ati
"Urubyiruko ntirwategereje impinduka, ni rwo ruri kuziyobora. Ubuhanzi
n’itangazamakuru ni intwaro zikomeye zo kubaka amahoro no guteza imbere
kumvikana hagati y’imico itandukanye."
Umukinnyi
wa filime akaba n’umuhanzi Jérémy Charvet, uzwi muri Le Bureau des Légendes,
azaba ari ambasaderi w’iyi nama i Paris.
Mu
gusoza iyi nama, hazatangazwa igihugu kizakira IYMS 2027, kikazaba ari ubwa
mbere iyi gahunda igiye kubera muri Amerika y’Epfo (Latin America).
International
Youth Media Summit ni umuryango mpuzamahanga uhuza urubyiruko rufite impano mu
itangazamakuru na sinema, ukabafasha gukora inkuru zifite impinduka ku bibazo
bikomeye Isi ihanganye na byo.
Binyuze
muri filime n’indi mishinga y’itangazamakuru, IYMS itanga icyizere cy’uko
urubyiruko rushobora kuba imbaraga nyamukuru mu kubaka Isi irangwa n’amahoro
n’ubumwe.

Urubyiruko
60 ruvuye imihanda yose y’Isi rugiye guhurira i Paris, aho filime zizahinduka
ijwi riharanira amahoro n’impinduka

I
Paris, si ubuhanzi gusa, ni gahunda yo guhindura Isi! IYMS 2026 igiye kuvamo
filime zivuga inkuru z’abatagira ijwi

