Urubanza rwa Yampano: K John yarekuwe, bane barimo Djihad barakatirwa

Imyidagaduro - 17/12/2025 2:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Urubanza rwa Yampano: K John yarekuwe, bane barimo Djihad barakatirwa

Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko K John [Kalisa John] akurikiranwa ari hanze mu gihe abandi bane bareganwaga bakomeza gukurikiranwa bafunzwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2025, urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro w'urubanza nshinjabyaha ku kirego cyatanzwe n'umuhanzi Uworizagwira Florien [Yampano]. Ni urubanza ruregwamo abantu 5 barimo K John, Djihad, Pazzo Man, Pappy Nesta n'undi witwa Francois Xavier.

Nyuma y'uko urukiko rwumvishe uko ababurana biregura ndetse rugafata n'umwanya uhagije wo gusuzuma imvugo zabo, rwanzuye ko K John ari we wenyine urekurwa agakurikiranwa adafunzwe mu gihe abandi bose basigaye bazakomeza gukurikiranwa bafunzwe kubera impamvu zikomeye urukiko rwabonye ko zihari.

Ni umwanzuro utasomewe mu cyumba cy'urukiko kuko umucamanza waburanishije uru rubanza atari ahari byasabye ko abantu bajya kubaza aho bakirira abantu hanyuma basomerwa imyanzuro umucamanza yashyize muri sisiteme.

Uyu munsi mu isomwa ry'uru rubanza, hari abantu benshi barimo abakurikirana ibiganiro bya Djihad, abo mu miryango y'aba baburana ndetse n'inshuti zabo.

REBA IKIGANIRO KIGARUKA KU MYANZURO Y'URUBANZA 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...