Mu iburanisha ry’ibanze, ubushinjacyaha bwabwiye inteko y’abacamanza ko Davis ari we wateguye igitero cyaguyemo Tupac, mu rwego rwo kwihorera nyuma y’uko mwishywa we yakubiswe na Tupac n’abantu bari kumwe na we muri MGM Grand Casino, i Las Vegas, ku wa 7 Nzeri 1996.
Umushinjacyaha Binu Palal yavuze ko Davis atari we warashe Tupac, ariko ko ari we wateguye icyo gikorwa kandi akemeza ko abari bagiye kurasa bari bafite intwaro kandi biteguye gushyira mu bikorwa umugambi wabo.
Davis, ubu ufite imyaka 63, arahakana icyaha cyo kwica Tupac akoresheje intwaro. Abamwunganira bavuga ko ubushinjacyaha budafite ibimenyetso bihagije bimushinja, ndetse ko amagambo Davis yagiye avuga mu biganiro bitandukanye no mu gitabo cye atagomba gufatwa nk’ibimenyetso bihamya uruhare rwe.
Ubushinjacyaha bushingira cyane ku magambo Davis ubwe yagiye avuga mu myaka ishize. Polisi ivuga ko urubanza rwongeye kubyutswa mu 2018 nyuma y’uko Davis atangiye kuvuga mu itangazamakuru ku ruhare rwe mu byabaye.
Mu gitabo cye cyo mu 2019, Compton Street Legend, Davis yavuze ko yari yicaye ku ntebe y’imbere mu modoka y’umweru yakoreshejwe mu gukurikirana imodoka Tupac yari arimo, ndetse ko yahaye intwaro umwe mu bari bicaye inyuma.
Icyakora, kugeza ubu abategetsi ntibaragaragaza umuntu warashe Tupac. Abandi bantu batatu bari kumwe na Davis muri iyo modoka bose barapfuye.
Muri Nevada, umuntu ashobora gukurikiranwa ku cyaha cy’ubwicanyi nubwo atari we wakoresheje intwaro, iyo bigaragaye ko yagize uruhare mu gutegura cyangwa gushyigikira icyaha.
Tupac Shakur yarashwe inshuro enye ubwo yari mu modoka yari itwawe na Marion “Suge” Knight hafi y’umuhanda wa Las Vegas Strip. Tupac yajyanywe mu bitaro, ariko aza kwitaba Imana nyuma y’iminsi itandatu afite imyaka 25. Knight na we yakomerekejwe n’igice cy’isasu, ariko arakira.
Ubwicanyi bwa Tupac bwari bumaze hafi imyaka 30 butarakemuka, bukaba bwarabaye kimwe mu byaha byavugishije cyane isi ya Hip-hop. Urupfu rwe rwabaye mu gihe hari amakimbirane akomeye hagati y’udutsiko two muri Los Angeles ndetse n’amakimbirane yari hagati y’abahanzi bo ku nkombe y’iburasirazuba n’iburengerazuba bwa Amerika.
Urubanza rwa Davis ruyobowe n’umucamanza Carli Kierny kandi biteganyijwe ko rushobora kumara ibyumweru bigera kuri bitandatu. Mu bazatanga ubuhamya hashobora kuba Marion “Suge” Knight, wari kumwe na Tupac mu ijoro yarasiwemo kandi wari utwaye imodoka.
Davis ni we muntu umwe rukumbi ukurikiranwe mu rukiko ku iyicwa rya Tupac, mu gihe kugeza ubu hataramenyekana ku mugaragaro umuntu warashe isasu ryahitanye uyu muraperi wari ufite izina rikomeye mu mateka ya Hip-hop.

Urubanza rwa Duane “Keffe D” Davis, wahoze ayobora agatsiko k’abagizi ba nabi i Los Angeles rwatangiye
