Urubanza rwa Dj Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha bine rwasubitswe

Imyidagaduro - 07/01/2026 9:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Urubanza rwa Dj Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha bine rwasubitswe

Urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Dj Toxxyk rwasubitswe nyuma y’uko hagaragajwe imbogamizi z’uko abunganizi ba Dj Toxxyk batabashije kubona umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye.

None ku wa 07 Mutarama 2026, hari hateganyijwe urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, akaba ari urubanza ruregwamo Dj Toxxyk ucyekwaho ibyaha bine.

Ubwo Toxxyk yahagurukaga ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yahise avuga ko atiteguye kuburana kuko atabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ye.

Abunganizi be babiri bashimangiye nabo ko batiteguye kuburana kubera ko batabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ye. Bavuga ko ikirego cyatanzwe mu rukiko ku wa 05 Mutarama 2026, urukiko rushyira muri sisiteme dosiye y’iburana ku wa 06 Mutarama 3036 hanyuma Dj Toxxyk amenya ko aburana mu gitondo cya none aza kuburana.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bemeye ko uru rubanza rwasubikwa hanyuma bakazaburana biteguye ariko asaba ko uruhande ruregwa rutazongera kugira urundi rwitwazo ku munsi w’iburana wemejwe.

Umucamanza wari kuburanisha uru rubanza yemeje ko uru rubanza rwimurirwa tariki ya 14 Mutarama 2026 saa tatu zuzuye.

Dore Ibyaha Dj Toxxyk acyekwaho uko ari 4;

Icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge

Ingingo ya 263 y'Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Ikindi cyaha DJ Toxxyk azakurikiranwaho ni ugutwara nta ruhushya

Ku cyaha cyo gutwara ibinyabiziga atabifitiye uruhushya, itegeko riteganya ko utwara atabifitiye uburenganzira riteganya ko iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gutwara wanyoye ibisindisha

Ingingo ya 10 y’itegeko ryo mu 1987 riteganya ko icyaha cyo gutwara wanyoye ibinyobwa byinshi bisindisha, iyo urukiko rukiguhamije ushobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’iminsi irindwi ariko kitarenze amezi abiri.

Icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya 111 iteganya uburyo ubwicanyi budaturutse ku bushake n'uko buhanwa.

Ivuga ko umuntu wica undi by'ububuraburyo,uburangare,ubushake buke,umwete muke,kudakurikiza amabwiriza cyangwa se ubundi ubuteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, ahanishwa igifungo kitari mu nsi y'amezi atandatu (6), ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu ya 500,000 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri (2) Frw, cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

Urubanza rwa Dj Toxxyk rwimuriwe ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...