Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa
Kane, tariki 22 Gicurasi 2025, ubwo hatangiraga kuburanishwa ku ifungwa
n’ifungurwa ry’agateganyo ry’uyu mugabo umaze igihe azwi mu itangazamakuru
n’umuziki.
Abari bitabiriye iburanisha bose
basabwe gusohoka mu cyumba cy’urukiko, kugira ngo habeho iburanisha ribera mu
muhezo, hashingiwe ku busabe bw’uwavuzwe ko yakorewe icyaha.
Bishop Gafaranga yatawe muri yombi
ku wa 7 Gicurasi 2025. Kuva icyo gihe, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata
mu Karere ka Bugesera, aho akurikiranweho icyaha cy’ihohotera
rishingiye ku gitsina.
Kugeza ubu, ibyemezo by’ingenzi ku
ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo biracyari mu maboko y’urukiko, ndetse
ntiharamenyekana niba azakomeza gufungwa cyangwa azarekurwa by’agateganyo.
Umuburanyi cyangwa uwakorewe icyaha
ashobora gusaba ko urubanza rwe rushyirwa mu muhezo (huis clos/confidentialité)
ku mpamvu zinyuranye, zishingiye ku kurinda uburenganzira, icyubahiro
n’umutekano we.
Urukiko rushobora gufata icyemezo
cyo kuburanisha mu muhezo kugira ngo harindwe isura n’icyubahiro cy’uwakorewe
ihohoterwa, cyane cyane mu manza zirebana n’ihohotera rishingiye ku gitsina,
ubusambanyi, cyangwa ihohoterwa rikorerwa abana.
Iyo hateganyijwe ko hari
abatangabuhamya bashobora guhungabanywa cyangwa gutezwa ibyago kubera ibyo
bagiye kuvuga mu rukiko, urubanza rushobora gufungwa ku ruhame.
Mu manza zitararangira, kuburanisha
ku mugaragaro bishobora guteza kwangirika kw’izina ry’uregwa, cyane cyane iyo
bigaragara ko ibimenyetso bikiri bidafatika cyangwa bigaragaza ko bishobora
kuzamugira umwere. Ibi birarindwa kugira ngo hatagira umuntu wamburwa
icyubahiro ataracirwa urubanza.
Hari igihe amategeko y’imbere mu
gihugu cyangwa mpuzamahanga asaba ko imanza zimwe na zimwe, nk’iz’abana,
abahuye n’ihohoterwa ridasanzwe, n’izindi zifite impamvu zidasanzwe,
ziburanishwa mu muhezo.
Mu Rwanda, ibi bibarizwa mu mategeko
arengera abana, arengera abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse
n’amategeko rusange agenga imiburanishirize y’imanza, harimo n’ubushinjacyaha
bufite ububasha bwo gusaba ko urubanza rubera mu muhezo igihe bibaye ngombwa.
Urubanza rwa Bishop Gafaranga rwashyizwe mu muhezo