Urubanza ruregwamo Ndahiro Valens Papy rwasubitswe

Imyidagaduro - 14/10/2026 11:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Urubanza ruregwamo Ndahiro Valens Papy rwasubitswe

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rw'ubujurire ruregwamo umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy rwagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu saa Tanu.


Rwasubitswe  kubera ko uwunganira uyu munyamakuru mu mategeko atabonetse bitewe n’ikibazo cy’uburwayi. Ndahiro Valens Papy wari wageze  ku Rukiko yasabye ko urubanza rushyirwa ku wundi munsi kuko atashobora kuburana adafite umunyamategeko umwunganira ubundi rushyirwa ku wa tariki ya 26 Ukwakira 2026, saa tatu za mu gitondo.

Yari yasubiye mu Rukiko nyuma y’Uko ubushinjacyaha bujuriye dore ko uyu munyamakuru yari yagizwe umwere.

Mu mwanzuro warwo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha kidafite ishingiro, bityo rugira umwere Ndambendore Valens uzwi nka Valens Papy Ndahiro ku byaha byose yaregwagaho.

Urukiko rwemeje ko “ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite”, ruvuga kandi ko “Ndambendore Valens uzwi nka Valens Papy Ndahiro adahamwa n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.”

Rwongeyeho ko “Ndambendore Valens adahamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha”, ndetse rutegeka ko “indishyi Ndayisenga Matherne aregera muri uru rubanza adakwiye kuzihabwa.”

Mu iburanisha ryabaye ku wa 14 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ndahiro igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1,2, bumushinja gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame.

Ndahiro yari yarezwe na Ndayisenga Matherne, umushoramari uvugwa muri iyi dosiye.

Ibyo birego byaturutse ku nkuru umunyamakuru Ndahiro yakoze ikanatambuka kuri BTN TV mu mwaka wa 2024. Iyo nkuru yavugaga ku bikorwa byo gusiza ikibanza biri mu Kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, aho Ndayisenga yavugwagamo kuba yarakoresheje imashini izwi nka caterpillar.

Muri iyo nkuru, abaturage bavugaga ko ibikorwa byo gusiza icyo kibanza byagize ingaruka zirimo gufunga inzira bakoreshaga, gusiga inzu zabo mu manga ndetse hakaba hari n’abavugaga ko hari igice cy’ubutaka bwa Leta cyaba cyarafashwe.

Nyuma y’itangazwa ry’iyo nkuru, ikibazo cyakomeje kugibwaho impaka mu biganiro bitandukanye byatambutse kuri televiziyo ebyiri zitandukanye. Ndahiro yitabiriye ibyo biganiro nk’umutumirwa, asobanura amakuru yari yarakusanyije n’uko ikibazo cyari giteye.

Ni muri urwo rwego Ndayisenga Matherne yaje kurega uyu munyamakuru, amushinja gutangaza amakuru y’ibihuha no kumutuka mu ruhame.

 

 Urubanza ruregwamo Ndahiro Valens Papy rwasubitswe



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...