Rwasubitswe
kubera ko uwunganira uyu munyamakuru mu mategeko atabonetse bitewe n’ikibazo
cy’uburwayi. Ndahiro Valens Papy wari wageze
ku Rukiko yasabye ko urubanza rushyirwa ku wundi munsi kuko atashobora
kuburana adafite umunyamategeko umwunganira ubundi rushyirwa ku wa tariki ya 26
Ukwakira 2026, saa tatu za mu gitondo.
Yari yasubiye mu Rukiko nyuma y’Uko ubushinjacyaha
bujuriye dore ko uyu munyamakuru yari yagizwe umwere.
Mu mwanzuro warwo,
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha
kidafite ishingiro, bityo rugira umwere Ndambendore Valens uzwi nka Valens Papy
Ndahiro ku byaha byose yaregwagaho.
Urukiko rwemeje ko
“ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite”, ruvuga kandi ko
“Ndambendore Valens uzwi nka Valens Papy Ndahiro adahamwa n’icyaha cyo gutukana
mu ruhame.”
Rwongeyeho ko
“Ndambendore Valens adahamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha”, ndetse
rutegeka ko “indishyi Ndayisenga Matherne aregera muri uru rubanza adakwiye
kuzihabwa.”
Mu iburanisha ryabaye
ku wa 14 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ndahiro igifungo
cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1,2, bumushinja
gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame.
Ndahiro yari yarezwe
na Ndayisenga Matherne, umushoramari uvugwa muri iyi dosiye.
Ibyo birego
byaturutse ku nkuru umunyamakuru Ndahiro yakoze ikanatambuka kuri BTN TV mu
mwaka wa 2024. Iyo nkuru yavugaga ku bikorwa byo gusiza ikibanza biri mu Kagari
ka Tetero, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, aho Ndayisenga
yavugwagamo kuba yarakoresheje imashini izwi nka caterpillar.
Muri iyo nkuru,
abaturage bavugaga ko ibikorwa byo gusiza icyo kibanza byagize ingaruka zirimo
gufunga inzira bakoreshaga, gusiga inzu zabo mu manga ndetse hakaba hari
n’abavugaga ko hari igice cy’ubutaka bwa Leta cyaba cyarafashwe.
Nyuma y’itangazwa
ry’iyo nkuru, ikibazo cyakomeje kugibwaho impaka mu biganiro bitandukanye
byatambutse kuri televiziyo ebyiri zitandukanye. Ndahiro yitabiriye ibyo
biganiro nk’umutumirwa, asobanura amakuru yari yarakusanyije n’uko ikibazo
cyari giteye.
Ni muri urwo rwego
Ndayisenga Matherne yaje kurega uyu munyamakuru, amushinja gutangaza amakuru
y’ibihuha no kumutuka mu ruhame.

