Kuri
uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro
habereye urubanza nshinjabyaha ruregwamo abarimo Barafinda, Muchoma, Patrick,
Jutsin na Japhet bacyekwaho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora
guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro ya
YouTube.
Ku
isaha ya saa 09;30, ni bwo umucamanza yabahamagaye hanyuma abaregwa bose bigira
imbere batangira gusomerwa imyirondoro yabo no kuyemeza.
Saa
09;35, umucamanza yabajije Barafinda niba yiburanira hanyuma nawe ati “Ndiburanira.”
Umucamanza
yakurikijeho Muchoma ukora umuziki ariko akaba atuye muri Amerika, amubaza niba
yiburanira amusubiza ko nawe yiburanira kuko hari uwari kumwunganira ukiri mu
nzira.
Nyuma
yo kumva ko bose biteguye kuburana, Umucamanza yasabye umushinjacyaha gusoma
ibyaha aba bombi bacyekwaho hanyuma ahera ku cyifuzo cye mbere y’urubanza.
Umushinjacyaha
yavuze ko mu ngingo ya 131 y’imanza nshinjabyaha, umucamanza afite
uburenganzira bwo gushyira urubanza mu muhezo bityo bahita basaba urukiko ko
uru rubanza rwabera mu muhezo.
Ku
mpamvu ubushinjacyaha bwatanze, bavuze ko ibyaha abaregwa bakurikiranyweho
bishobora guteza umutekano mucye kuko ari ibyaha by'imbonezabupfura bityo
basaba ko baburanira mu muhezo.
Umucamanza
yahise ahera kuri Barafinda abaza niba yemera ko urubanza rwabera mu muhezo,
Barafinda ati “Ndumva rwabera mu ruhame rubanda nyamwinshi bareba kuko ari bwo
bwaba ari umucyo, ubutabera ndetse na demokarasi kandi yihuse.”
Mazimpaka
nawe yasabye ko rutabera mu muhezo, nuko Mucoma we avuga ko afite abashyitsi
bavuye muri Ambasade baje kumva urubanza rwe.
Nyuma
yo kugenzura ubusabe bw’aba baregwa ndetse n’ubushinjacyaha, urukiko rw’ibanze
rwa Kicukiro rwanzuye ko uru rubanza rubera mu muhezo ku bw'inyungu z’urukiko n’umutekano
w’Igihugu.
Aba baregwa bose bagejejwe ku rukiko mu masaha ya mu gitondo cyane kuko nta muntu wabashije kubafata amashusho binjira mu rukiko.
