Uriya mukobwa ni umwana - Rev. Dr. Rutayisire avuga ko Vestine atari akwiye kwemera ko Idrissa akoresha ADN

Imyidagaduro - 16/10/2026 8:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Uriya mukobwa ni umwana - Rev. Dr. Rutayisire avuga ko Vestine atari akwiye kwemera ko Idrissa akoresha ADN

Rev. Dr. Antoine Rutayisire yavuze ko umuhanzikazi Ishimwe Vestine wo muri Vestine & Dorcas atari akwiye kwemera ko Idrissa Ouedraogo akoresha ibizamini bya ADN (DNA) kugira ngo hamenyekane niba umwana babyaranye ari uwe, ashimangira ko iyo aba ari we wagirwa inama, yari kubyanga.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, aho yagaragaje uko abona amakimbirane ari hagati ya Vestine na Idrissa, anagira inama uyu muhanzikazi ku buryo yakwitwara nyuma y’ibyamubayeho.

Rev. Dr. Rutayisire wayoboye Paruwasi ya EAR Remera ariko akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru, yavuze ko abona ko hari ubwana mu myitwarire ya Vestine, ariko ashimangira ko atamurenganya cyangwa ngo amucire urubanza, kuko kuba umustar ukiri muto bishobora gutuma gufata ibyemezo bikomeye bigorana. Ati: “Uriya mukobwa ni umwana, ibyo yakoze birimo ubwana bwinshi.”

Yavuze ko umuntu agomba kumva amajwi atatu: ijwi ry’Imana, ijwi ry’abantu n’ijwi ry’umutima we. Yibajije impamvu Vestine yaba yarageze ku cyemezo cyo gutandukana n’umugabo we, kandi Imana yashoboraga kumwereka ibimenyetso cyangwa ikamugira inama mbere y’uko bashyingiranwa.

Rutayisire yanenze icyifuzo cya Idrissa cyo gusaba ko hakorwa ibizamini bya DNA, avuga ko iyo aba ari we wagirwa inama, atari kwemera ko bikorwa. Yagize ati: “Uyu mugabo usaba DNA, njyewe nari kuyimwima. Umwana ni uwanjye. Ubundi naba ntanga DNA ngo nemeze iki? Naramwitwitiye, nagusabye gatanya sinagusabye indezo, none urambaza DNA z’iki?”

Yakomeje avuga ko, mu gihe Vestine asaba gutandukana n’umugabo we, atumva impamvu hagomba kubaho gusaba ibizamini bya DNA kugira ngo hamenyekane niba umwana ari uwe. Ati: “Niba umushaka mwemere, niba utamushaka urashaka DNA z’iki?”

Mu nama yagiriye Vestine, Rutayisire yavuze ko nubwo yaba yarakoze amakosa mu mibereho ye bwite, yari gushaka uburyo akomeza kubana n’umugabo we atabujijwe gukomeza kuririmbira Imana no kuyikorera.

Yongeyeho ko icyo yabona Vestine akwiye gukora ari ukuza ku mugaragaro akavuga ibyo yanyuzemo byose, akiyunga n’Imana, hanyuma akongera agakomeza umurimo wayo.

Ibi bije nyuma y’uko umuhanzikazi Ishimwe Vestine aciwe ihazabu y’ibihumbi 200 Frw mu rubanza afitanye na Idrissa Ouedraogo, nyuma yo kudashyira icyemezo cy’amavuko cy’umwana muri sisitemu y’urubanza.

Ku wa Gatatu, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ni bwo hagombaga gukomeza kuburanisha urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Vestine, asaba ko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano (DNA) kugira ngo hamenyekane niba umwana babyaranye ari uwe, ndetse n’uko yategekwa kumwereka uwo mwana.

Ibyo byari byitezwe nyuma y’uko ku wa Gatatu w’icyumweru cyabanje urubanza rwagombaga gusomwa, ariko rugasubikwa kubera ko hari inyandiko nshya yari yashyizwe muri sisitemu y’urubanza, bigatuma hakenerwa ko rwongera kuburanishwa kugira ngo iyo nyandiko na yo isuzumwe.

Rutayisire avuga ko Vestine atagakwiye kwemera ko Idrissa akoresha ADN, kuko adakeneye indezo ye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...