Impanga zisa
Ni impanga zivuka bitewe n’uko intanga ngore
imwe yahuye n’intangangabo imwe, nyuma igi ryaremwe rikigabanyamo kabiri,Izo
mpinja ziba zisangiye Nyababyeyi ndetse zihuje n’imiterere y’amaraso.
Ni impanga zivuka bitewe n’uko agasabo
k’intanga ngore karekuye intanga ebyiri icyarimwe maze buri yose igahura
n’intangangabo ukwayo. Abo bana ntibaba bahuje imiterere y’amaraso ndetse buri wese
aremerwa iye Nyababyeyi kandi kenshi bashobora kutagira igitsi kimwe.
Hari impanvu nyishi zishobora gutera umuntu
kubyara impanga:
Impamvu ikomoka ku miryango
Niba warigeze kuzibyara, cyangwa Mama wawe
ndetse n’umwe mu bagize umuryango uvukamo yarigeze kuzibyara, umenyeko ahari
ari wowe utahiwe
2. Inkomoko
Inkomoko y’umuntu igira uruhare runini mu kuba
yabasha kubyara impanga.Bityo ubushakashatsi bigaragaza ko abantu bakomoka muri
Afurika ndetse n’iburayi bagira amahirwe menshi yo kubyara impanga ugeranije
n’abanyaziya ndetse n’abakomoka ku yingi migabane.
Ikintu gitangaje gikunze kubaho ni uko abagore
bafite ikigero cy’ubunini (indice de masse corporelle) (IMC) kiri hejuru ya 30,
baba bafite amahirwe menshi yo kubyara impanga zitandukanye. Nk’uko bitangzwa
na NCBI, Uburebure n’ibiri by’umugore bigira uruhare mu kugena niba yabyara
impanga.
4. Imyaka
umugore agezemo
Umugore ugejeje ku myaka 35 y’amavuko, umubiri
we utangira kuvura ku bwinshi imisemburo y’uburumbuke (FSH),bigatera
imirerantanga ishobora kurekurira rimwe intanga zirenze imwe , aribyo byongera
amahirwe yo kubyara impanga.
Wakora
iki ngo ubashe kubyara impanga igihe cyose ubishakiye ?
Inama wakurikiza umunsi ku
munsi :
Kunywa amata n’ibiyakomoho
Nk’uko bitangazwa n’umushakatsi Dr Gary
Steinman n’itsinda bakorana, abagore bakunda amata n’ibiyakomokaho bagira
amahirwe menshi yo kubyara impanga.
2. Hagarika gukore
ibinini nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ubushakashatsi
cya NCBI,bavuga ko iyo ihagaritse ibinini wakoreshaga nk’uburyo bwo kuboneza
urubyaro, umubiri uvura igifute cy’imisemburo ikurikirana. Ndetse bemeza ko
igihe cyacyo cyo kwitegura kubyara impanga zisa ari umwaka umwe ukirikira guharika
ikoreshwa ry’ibinini.
3. Gusama uri gusatira
igihe cyo gucura
Mu gihe umugore atangiye gukura asatira imyaka
ye yo gucura, umubiri utangira kurekura ku bwinshi umusemburo witwa prolactine ;
wongera amahirwe menshi yo gusamba inda z’impanga nk’uko byemezwa
n’ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Steinman.
4. Umugabo ufite muri
we ikinyabutabire cya Zinc ku bwinshi
Kugirango wiyongerere amahirwe mesnshi yo
kubyara impanga zisa, ukwiye kugaburira umugabo wawe amafunguro akungahaye ku
kinyabutabire cya Zinc, nk’imboga rwatsi, ibinyamisogwe; kugirango byongere
ikorwa n’intangangabo kuko byongera amahirwe yo gusama inda y’impanga.
Imiti karemano
Imiti imwe n’imwe karemano ifasha mu muburumbuke:
Amavuta y’ibimera
Amavuta y’ibimera akungahaye kuri Vitamine E
no kuri kubinyabutabire bwa Acide gamma linolénique. Iki kinyabutabire cyongera
uburumbuke, ndetse n’ikorwa ry’umusemburo ukomeye wo mu bwonko ufasha mu
kongerera ubushobozi bwo gutenda intangangabo, mu gihe na nyuma mbere
y’uburumbuke bw’umugore.
Imizi y’ikimera cya Maca :
Ikimera cya Maca gikungaheye ku myunyungugu isaga 31 ndetse n’intungamubiri zisaga
60 zigira uruhare mu kuringaniza imisemburo mu mubiri w’umugore.Igigizwe kandi n’ikinyabutabire
kitwa glucosinolates kizwiho kongera uburumbuke ku mugore no ku mugabo.
Src: santeplusmag.com