Urifuza kubyara impanga? Dore inama abahanga batanga ku bantu bifuza kubyara impanga ku buryo karemano

Ubuzima - 28/01/2019 5:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Urifuza kubyara impanga? Dore inama abahanga batanga ku bantu bifuza kubyara impanga ku buryo karemano

Kubyara impanga ni byiza ariko rimwe na rimwe biragorana, abagore benshi bifuza kubyara impanga kugirango birinde ububabare buterwa no gusama bakeneye umwana wa kabiri.

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru U.S National Library of Medicine, basobanura ko hari ubwoko bubiri bw’impanga:

Impanga zisa

Ni impanga zivuka bitewe n’uko intanga ngore imwe yahuye n’intangangabo imwe, nyuma igi ryaremwe rikigabanyamo kabiri,Izo mpinja ziba zisangiye Nyababyeyi ndetse zihuje n’imiterere y’amaraso.

Impanga zidasa

Ni impanga zivuka bitewe n’uko agasabo k’intanga ngore karekuye intanga ebyiri icyarimwe maze buri yose igahura n’intangangabo ukwayo. Abo bana ntibaba bahuje imiterere y’amaraso ndetse buri wese aremerwa iye Nyababyeyi kandi kenshi bashobora kutagira igitsi kimwe.

Hari impanvu nyishi zishobora gutera umuntu kubyara impanga:

Impamvu ikomoka ku miryango

Niba warigeze kuzibyara, cyangwa Mama wawe ndetse n’umwe mu bagize umuryango uvukamo yarigeze kuzibyara, umenyeko ahari ari wowe utahiwe

 2.    Inkomoko

Inkomoko y’umuntu igira uruhare runini mu kuba yabasha kubyara impanga.Bityo ubushakashatsi bigaragaza ko abantu bakomoka muri Afurika ndetse n’iburayi bagira amahirwe menshi yo kubyara impanga ugeranije n’abanyaziya ndetse n’abakomoka ku yingi migabane.

 3.    Indeshyo n’ibiro

Ikintu gitangaje gikunze kubaho ni uko abagore bafite ikigero cy’ubunini (indice de masse corporelle) (IMC) kiri hejuru ya 30, baba bafite amahirwe menshi yo kubyara impanga zitandukanye. Nk’uko bitangzwa na NCBI, Uburebure n’ibiri by’umugore bigira uruhare mu kugena niba yabyara impanga.

 

4.    Imyaka umugore agezemo

Umugore ugejeje ku myaka 35 y’amavuko, umubiri we utangira kuvura ku bwinshi imisemburo y’uburumbuke (FSH),bigatera imirerantanga ishobora kurekurira rimwe intanga zirenze imwe , aribyo byongera amahirwe yo kubyara impanga.

 

Wakora iki ngo ubashe kubyara impanga igihe cyose ubishakiye ?

Inama wakurikiza umunsi ku munsi :

Kunywa amata n’ibiyakomoho

Nk’uko bitangazwa n’umushakatsi Dr Gary Steinman n’itsinda bakorana, abagore bakunda amata n’ibiyakomokaho bagira amahirwe menshi yo kubyara impanga.

 

2.    Hagarika gukore ibinini nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ubushakashatsi cya NCBI,bavuga ko iyo ihagaritse ibinini wakoreshaga nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro, umubiri uvura igifute cy’imisemburo ikurikirana. Ndetse bemeza ko igihe cyacyo cyo kwitegura kubyara impanga zisa ari umwaka umwe ukirikira guharika ikoreshwa ry’ibinini.

 

3.    Gusama uri gusatira igihe cyo gucura

Mu gihe umugore atangiye gukura asatira imyaka ye yo gucura, umubiri utangira kurekura ku bwinshi umusemburo witwa  prolactine ; wongera amahirwe menshi yo gusamba inda z’impanga nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Steinman.

 

4.    Umugabo ufite muri we ikinyabutabire cya Zinc ku bwinshi

Kugirango wiyongerere amahirwe mesnshi yo kubyara impanga zisa, ukwiye kugaburira umugabo wawe amafunguro akungahaye ku kinyabutabire cya Zinc, nk’imboga rwatsi, ibinyamisogwe; kugirango byongere ikorwa n’intangangabo kuko byongera amahirwe yo gusama inda y’impanga.

 

Imiti karemano

Imiti imwe n’imwe karemano ifasha mu muburumbuke:

Amavuta y’ibimera

Amavuta y’ibimera akungahaye kuri Vitamine E no kuri kubinyabutabire bwa Acide gamma linolénique. Iki kinyabutabire cyongera uburumbuke, ndetse n’ikorwa ry’umusemburo ukomeye wo mu bwonko ufasha mu kongerera ubushobozi bwo gutenda intangangabo, mu gihe na nyuma mbere y’uburumbuke bw’umugore.

 

Imizi y’ikimera cya Maca :

Ikimera cya Maca gikungaheye ku myunyungugu isaga 31 ndetse n’intungamubiri zisaga 60 zigira uruhare mu kuringaniza imisemburo mu mubiri w’umugore.Igigizwe kandi n’ikinyabutabire kitwa glucosinolates kizwiho kongera uburumbuke ku mugore no ku mugabo.

 

Src: santeplusmag.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...