Buri mwaka tariki ya 08 Werurwe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Ni umunsi usobanuye byinshi kuko umugore ari we nkingi y’umuryango.
Kuri uyu munsi abantu bahererekanye ubutumwa
bageneye abo bashakanye nabo cyangwa ababibarutse.
Diamond Platnumz uri mu bihagazeho mu muziki wa Afurika, yazirikanye umubyeyi we unamuba hafi mu bikorwa bye bya buri munsi.
Mu butumwa yashyize hanze mu masaha macye ashize buherekejwe n’ifoto za cyera ubwo yari akiri umwana ari kumwe n’umubyeyi we, Diamond yakeje umubyeyi we amuhamiriza ko amukunda by'akataraboneka.
Diamond Platnumz yagize ati: "Mu isi no muri paradizo, uri umugore udasanzwe Mama."
Yongeraho ati: "Ntabwo amagambo yavuga uko ngukunda nkubaha, Imana iguhe kuramba, ikuzuze umunezero, amahoro n’igikundiro."
Mu bihe bitandukanye Diamond Platnumz aba ari kumwe na nyina umubyara
Diamond mu magambo adasanzwe yahamirije nyina ko azahora amukunda
Aha hari cyera ubwo Diamond yari kumwe n'umubyeyi we Sandra [Mama Dangote]