Jantelagen ni ihame ry’imyitwarire ritanditse mu mategeko, ariko rifite uruhare mu mibereho ya buri munsi y’Abanya-Suwede. Rishimangira ko umuntu atagomba kwiyumvamo ko aruta abandi cyangwa ngo yirate ibyo yagezeho.
Iri jambo rikomoka mu gitabo cyanditswe mu 1933 n’umwanditsi ukomoka muri Danemark na Noruveje, Aksel Sandemose. Icyo gitabo cyitwa A Fugitive Crosses His Tracks, kivuga ku buzima bwo mu mujyi w’impimbano witwa Jante.
Muri icyo gitabo, Sandemose yanenze umuco wo mu duce duto aho abantu bashobora gukumira cyangwa gucisha bugufi umuntu w’umwiyemezi cyangwa wumva ko arusha abandi ubushobozi.
Yashyizemo amahame 10 ashimangira ko umuntu atagomba kwibwira ko ari ingenzi kurusha abandi, ko azi byinshi cyangwa ko akwiye gufatwa mu buryo budasanzwe.
Nubwo aya mahame yanditswe mu buryo bwo kunenga uwo muco, yaje kumenyekana cyane nk’uburyo bwo gusobanura imyitwarire yo kwiyoroshya no guha agaciro uburinganire mu bihugu byo muri Scandinavia.

Kwiyoroshya ni ingenzi mu mibanire y’Abanya-Suwede
Mu buzima bwa buri munsi, Abanya-Suwede benshi ntibakunda kwirata ibyo bagezeho cyangwa gushaka kwigaragaza nk’abantu badasanzwe. Iyo umuntu abashimiye ikintu bakoze neza, bagerageza kutabikabiriza, bavuga ko ibyo bakoze atari ibintu bikomeye.
Nk’uko tubikesha inkuru yasohotse ku rubuga BBC Travel, umwarimu wa siyansi politiki (Political Science) muri Mid Sweden University, Stefan Dahlberg, wakoze ubushakashatsi kuri Jantelagen, asobanura ko bidakwiye gufatwa nk’urutonde rw’amategeko buri Munya-Suwede yubahiriza, ahubwo ko ari igitekerezo gisobanura imico n’amahame bigaragara mu mibanire yabo.
Yagaragaje ko muri uwo muco, itandukaniro ry’imyanya n’ubushobozi bw’abantu rititabwaho cyane, abantu bagasabana mu buryo butarimo kwishyira hejuru, mu gihe kwirata ibyo wagezeho bishobora kutakirwa neza.
Ibi bishobora no kugaragara mu buryo abantu bitwara iyo bahuye bwa mbere. Abanya-Suwede ntibakunze gutangiza ibiganiro n’abantu batazi, ariko ibyo ntibivuze ko badakunda abandi.
Yvonne Gossner, wigisha abanyamahanga umuco wa Suwede binyuze muri Learn Swedish Culture AB, avuga ko abantu bashaka kugira inshuti muri icyo gihugu bakwiye gufata iya mbere mu gutangiza umubano.

Fika, umuco uhuza abantu
Kimwe mu bintu bishobora gufasha umunyamahanga gusabana n’Abanya-Suwede ni fika, umuco wo guhura bakanywa ikawa, aho akenshi bayiherekeresha udutsima tuzwi twa kanelbulle.
Fika itanga umwanya wo kuganira no kubaka ubucuti mu buryo bworoheje, aho kugira ngo umuntu yihatirize kugirana ibiganiro n’abantu atamenyereye.
Ikindi Abanya-Suwede baha agaciro ni ukubahiriza igihe. Iyo umuntu atumiwe mu rugo rw’undi, aba akwiye kubahiriza isaha bemeranyijweho. Gossner avuga ko no kohereza ubutumwa bwo gushimira uwagutumiye nyuma yo gusura urugo rwe ari ikimenyetso cy’ikinyanbupfura.
Nubwo Jantelagen ishimangira kwiyoroshya, ishobora no kumvikana nk’igitutu gikumira umuntu ushaka kwigaragaza cyangwa kugera ku bintu bidasanzwe.
Dahlberg agaragaza ko aya mahame ashobora gusobanurwa mu buryo bubiri: ko nta muntu uvukana agaciro karenze ak’abandi, ariko kandi ko umuntu atagomba gushyirwaho igitutu cyo kudatandukana n’abandi.
Mu yandi magambo, igitekerezo cyo kutibwira ko uruta abandi gishobora no gusobanura ko udakwiye kwibwira ko undi muntu akurusha agaciro kubera gusa ko afite amafaranga menshi, izina rikomeye cyangwa umwanya wo hejuru.

Ibi bituma Jantelagen itaba gusa umuco wo kwicecekera, kwiyoroshya cyangwa kwanga kwanga kwishyira hejuru, ahubwo ikaba n’uburyo bwo gusobanura imibanire ishingiye ku kubahana no kutarobanura abantu hashingiwe ku byo bagezeho.
Abanya-Suwede na bo bakunda ibirori
Nubwo bazwiho kwirinda kwigaragaza cyane, Abanya-Suwede na bo bakunda kwishimira ibihe by’ingenzi. Ibi bigaragarira mu birori bya Noheli, Pasika, Midsummer, iminsi y’amavuko n’ibirori byo kwizihiza kurangiza amashuri.
Mu birori bimwe na bimwe, abantu baririmba indirimbo gakondo zitwa snapsvisor, bakavuga amagambo y’ibyishimo kandi bakishimana n’inshuti n’imiryango.
Umwanditsi n’umufotozi Lola Akinmade Åkerström, umaze imyaka irenga 15 aba muri Suwede, asobanura iki gihugu nk’ahantu hafite umuryango ufunguye ku bantu, ariko abaturage bagaha agaciro cyane ubuzima bwabo bwite.
Ibi bigaragaza ko kutaganiriza umuntu utazi cyangwa kutishimira kwigaragaza mu ruhame bidahita bisobanura ko batagira urugwiro. Ahubwo, bishobora kuba uburyo bwo kubaha umwanya w’abandi.
Jantelagen kandi igaragarira mu bintu bisanzwe nk’umuco wo kugira inzu nto yo kuruhukiramo mu cyaro, aho no ku bantu bafite ubushobozi bwo kugira amazu ahenze usanga barahisemo ubuzima bworoheje butagaragaza cyane ubutunzi bwabo.
Jantelagen ni kimwe mu bitekerezo bifasha gusobanukirwa umuco wa Suwede, aho kwiyoroshya, uburinganire no kubaha abandi bifite umwanya ukomeye mu buzima bwabo bwa buri munsi.


