Uri amahitamo yanjye ya nyuma! Harmonize yijeje Kajala kutongera kujarajara mu rukundo

Imyidagaduro - 05/02/2026 6:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Uri amahitamo yanjye ya nyuma! Harmonize yijeje Kajala kutongera kujarajara mu rukundo

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, yongeye kugaragaza urukundo n’icyubahiro afitiye umukunzi we Frida Kajala wamamaye muri sinema, abinyujije mu butumwa burebure yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026.

Harmonize yanditse mu rurimi rw’Igiswahili amagambo agaragaza ko urukundo akunda Kajala rumugira umuntu mwiza kurushaho, rukamutera kwitwara neza, gukunda akazi no gutekereza ku iterambere.

Yavuze ko kumukunda no kumwubaha bitagirira akamaro Kajala gusa, ahubwo na we bimugirira akamaro kurushaho, bikamugira umugabo w’icyitegererezo.

Yagize ati: “[..]Kubera kugukunda, byatumye nanjye nikunda ubwanjye kurushaho, ntangira gutekereza ku iterambere no kureba ejo hazaza hanjye. Iyo ngutekerejeho mbona ko ari wowe butunzi bwanjye bukomeye kurusha ibindi, kandi uko ngushakira imibereho myiza bituma nanjye ndushaho gutera imbere buhoro buhoro. Imana ishimwe.

Akomeza agira ati: “Mu by’ukuri, mu rukundo rwacu, ni njye wungukiramo kurusha undi wese. Iyo tugarutse ku cyubahiro, kuba nkubaha bituma mpora nibaza mbere yo kuvuga cyangwa gukora ikintu icyo ari cyo cyose, kuko ibyo nkora bitanga isura yacu twembi, si njye jyenyine. Waranyubatse kandi uracyankomeza kunyubaka, wangize umugabo w’icyitegererezo, wubashywe kurushaho, kandi ibyo byose ni wowe mbikesha, mugore wanjye.”

Mu magambo ye ashimangira ko urukundo n’icyubahiro amuha bitamubereye amasezerano gusa, ahubwo ari inshingano afata nk’iy’ingenzi mu buzima bwe. Yanavuze ko Kajala yamugize “umugabo uhamwe” kandi wubashywe, anashimangira ko kumwubaha bimusaba guhora yitonda mu byo avuga n’ibyo akora, kuko byombi bihesha isura nziza abo bombi, atari we wenyine.

Uyu muhanzi yasoje ubutumwa bwe avuga ko Frida Kajala ari we buzima bwe, amushimira icyizere yamugiriye no kuba ahora amuba hafi, anemeza ko ari we mahitamo ye ya nyuma mu “muri ubu buzima”, agaragaza ko n’iyo hashira imyaka 10, azahora amwiyumvamo nk’aho bagitangira urugendo rw’urukundo.

Ati: “Warakoze cyane ku cyizere wangiriye no kuba uhorana nanjye; sinzigera mbifata nk’ibisanzwe. Uri amahitamo yanjye ya nyuma muri ubu buzima. N’iyo hashira imyaka 10, ndacyiyumva nk’aho tugitangira urugendo rwacu rw’urukundo, mugore wanjye.”

Iyi mvugo ya Harmonize yerekana ko ikibatsi cy’urukundo hagati ye na Frida Kajala cyongeye kugurumana, by’umwihariko nyuma y’uko mu Ukuboza 2025 bombi bemeje ko bongeye gusubirana, ndetse uyu muhanzi agatungurana agaha Kajala impano y’imodoka.

Harmonize w’imyaka 35 na Frida Kajala w’imyaka 43 batangiye gukundana mu mpera za 2020, nyuma y’uko uyu muhanzi atandukanye n’umugore we w’Umutaliyani, Sarah Michelotti.

Icyakora, urukundo rwabo rwaranzwe n’ihurizo, kuko bwa mbere batandukanye mu ntangiro za 2021 nyuma y’amezi abiri gusa, biturutse ku myitwarire ya Harmonize watangiye kugaragaza amarangamutima ku mukobwa wa Kajala witwa Paula Kajala, ubu washakanye n’umuhanzi Marioo.

Nyuma yo gusaba imbabazi no gutakamba cyane, Harmonize yongeye gusubirana na Kajala muri Kamena 2022, ariko na bwo ntibyarambye kuko batandukanye bwa nyuma muri uwo mwaka, Frida Kajala agaragaza ukwicuza.

Harmonize yanditse amagambo yuzuyemo urukundo n’icyubahiro ku mukunzi we Frida Kajala, agaragaza ko kumukunda byamugize umuntu mwiza kandi utekereza ku iterambere

“Uri ubuzima bwanjye” – Harmonize ashimangira ko Frida Kajala yamugize umugabo wubashywe, anavuga ko ari we mahitamo ye ya nyuma mu buzima

Ikibatsi cy’urukundo hagati ya Harmonize na Frida Kajala cyongeye kugurumana, nyuma y’ubutumwa bwuje amarangamutima yanyujije kuri Instagram

Nyuma y’amateka y’itandukana n’ukwiyunga inshuro nyinshi, Harmonize na Frida Kajala bakomeje kugaragaza ko urukundo rwabo rwinjiye mu kindi cyiciro

Harmonize yavuze ko kubaha Frida Kajala bituma yitonda mu byo avuga n’ibyo akora, kuko byose bihesha isura nziza abo bombi

 Mu butumwa bwe, Harmonize yashimiye Frida Kajala ku cyizere yamugiriye no kuba ahora amuba hafi, avuga ko n’imyaka 10 iri imbere azahora amwiyumvamo nk’aho bagitangira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...