Urban Boys yagiranye ibiganiro na Richard wa Super Level, umugabo wabinjije muri Nigeria kuri Miliyoni 30 Frw

Imyidagaduro - 10/08/2026 7:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Urban Boys yagiranye ibiganiro na Richard wa Super Level, umugabo wabinjije muri Nigeria kuri Miliyoni 30 Frw

Urban Boys yongeye guhura na Nsengumuremyi Richard, umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’iri tsinda, cyane cyane mu gihe ryari ritangiye gukabya inzozi zo kuva ku rwego rw’u Rwanda rikagera ku rwego mpuzamahanga.


Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2026, Urban Boys yagiranye ibiganiro na Richard, washinze Super Level, inzu y’umuziki yigeze kugira uruhare rukomeye mu kubaka umuziki nyarwanda no gushyigikira abahanzi benshi b’icyo gihe.

Kuri Urban Boys, guhura na Richard ntibyari inama isanzwe. Babisobanuye nk’aho ari “guhura ku muryango”, kuko uyu mugabo ari mu bantu babaye hafi y’iri tsinda mu bihe by’ingenzi by’urugendo rwaryo, akaryinjizamo amafaranga menshi ndetse akagira uruhare mu gutuma rigerageza gukabya inzozi zo gukora umuziki urenga imipaka y’u Rwanda.

Richard yamenyekanye cyane mu myaka ya za 2010 binyuze muri Super Level, inzu y’umuziki yari ifite studio ndetse ikorana n’abahanzi benshi bakomeye.

Mu gihe yari ikomeye, Super Level yabaye imwe mu nzu zagize uruhare mu guteza imbere impano nyinshi, zirimo Urban Boyz, Ama-G The Black, Bruce Melodie, Mico The Best, Fireman n’abandi.

Umugabo wafashe miliyoni 20 cyangwa 30 Frw akazishyira mu mushinga umwe

Kuri Safi Madiba, umwe mu bagize Urban Boyz, Richard ni umwe mu bantu bagize uruhare mu iterambere ryabo ariko akabikora mu buryo butari ubwo gushaka kwamamara.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda muri gahunda ya ‘Versus’, Safi yagarutse ku ruhare rwa Richard mu rugendo rwabo, avuga ko uyu mugabo yashoboraga gufata amafaranga menshi akayashyira mu muziki atagamije ko izina rye rivugwa.

Ati: “Uyu ni we mugabo wabayeho waje muri uyu muziki wafataga Miliyoni 20 Frw cyangwa Miliyoni 30 Frw adakeneye kugirango avugwe."

Safi avuga ko imwe mu nkunga ikomeye Richard yabahaye ari igihe Urban Boys yajyaga muri Nigeria, aho yabahaye amafaranga arenga Miliyoni 30 Frw kugira ngo babashe kuhakorera indirimbo.

Icyo gihe, kujya muri Nigeria ku bahanzi nyarwanda byari bifite igisobanuro kirenze gukora indirimbo. Byari ukugerageza kwinjira mu isoko ry’umuziki ryari rimaze kuba rinini muri Afurika, no gushaka amahirwe yo gukora n’abatunganya umuziki ndetse n’abahanzi bafite amazina ku rwego mpuzamahanga.

Safi avuga ko Richard atabikoze kugira ngo ahabwe amashyi cyangwa kwamamazwa. Ati: “Ntiyari akeneye kuvugwa, ahubwo yayaduhaye kugirango tugere ku rwego mpuzamahanga.”

Ibyo Urban Boys bavuga uyu munsi biha igisobanuro gishya kuri zimwe mu ntambwe z’ingenzi iri tsinda ryateye mu myaka ryamaze mu muziki.

Richard n’urugendo rwa Urban Boyz rwo kurenga u Rwanda

Urban Boyz ni rimwe mu matsinda yabayeho afite uruhare rukomeye mu guhindura isura y’umuziki nyarwanda wo mu myaka ya 2010.

Itsinda rigizwe na Humble Jizzo, Nizzo Kabosi na Safi Madiba ryakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane, rikagira n’uruhare mu gutuma umuziki wo mu Rwanda urushaho gukurikiranwa n’abaturanyi ndetse n’abari hanze y’igihugu.

Muri urwo rugendo, Richard yabaye umwe mu bantu bafashije iri tsinda kubona ubushobozi bwo gukora bimwe mu bikorwa bitari byoroshye ku bahanzi benshi bo muri icyo gihe.

Amafaranga yashyize mu bikorwa byabo, cyane cyane urugendo rwo kujya muri Nigeria, yabaye igishoro cyafashije Urban Boyz gukomeza kureba kure y’isoko ry’u Rwanda.

Ni yo mpamvu, nyuma y’imyaka myinshi, Safi n’abandi bagize Urban Boyz bakomeje kubona Richard nk’umuntu wagize uruhare mu mateka yabo, atari nk’umushoramari gusa ahubwo nk’umwe mu bantu bemeye kwizera impano yabo mu gihe cyari kigikomeye.

Si Urban Boyz gusa: Richard yagize uruhare no ku bandi

Uruhare rwa Richard mu muziki nyarwanda ntirugarukira kuri Urban Boyz.

Safi Madiba yanagarutse ku ruhare yagize mu guhuza Mico The Best na Diamond Platnumz, ibintu byatumye aba bahanzi bakorana indirimbo.

Richard kandi ni umwe mu bantu bashoye imari muri Bruce Melodie mu bihe bya mbere by’urugendo rwe rw’umuziki.

Ibi bituma Super Level iba mu mateka y’inzu z’umuziki zagize uruhare mu kuzamura bamwe mu bahanzi bakomeye baje kugira izina rikomeye mu Rwanda.

Safi abona ko ibyo Richard yakoze bikwiye kwibukwa no guhabwa agaciro. Ati: “Uyu mugabo akwiriye indabo ze, arazikwiriye.”

Ni amagambo agaragaza ko, ku ruhande rwa Urban Boyz, hari abantu bagize uruhare mu rugendo rwabo ariko amazina yabo atagiye agaragara cyane mu nkuru z’umuziki.

Super Level: Inzu yubatse igice cy’amateka y’umuziki nyarwanda

Iyo uvuze Super Level, uba uvuga igice cy’amateka y’umuziki nyarwanda wo mu myaka ya za 2010.

Yashinzwe na Nsengumuremyi Richard, imenyekana cyane mu myaka yakurikiyeho, iba ahantu abahanzi banyuranye babonaga studio, ubufasha n’ubushobozi bwo gukomeza gukora umuziki.

Muri abo banyuze muri Super Level harimo Urban Boyz, Ama-G The Black, Bruce Melodie, Mico The Best, Fireman n’abandi.

Iyi nzu ntiyari studio gusa. Yari kimwe mu byari bigize urusobe rw’abari batangiye kureba umuziki nk’umwuga ushobora gushorwamo amafaranga, ugatunganywa mu buryo bw’umwuga ndetse ukagira n’ubushobozi bwo kugeza abahanzi ku rundi rwego.

Mu gihe umuziki nyarwanda wari ukiri mu rugendo rwo kwiyubaka, Super Level yabaye ahantu hahuriraga impano, abatunganya umuziki n’abashoramari.

Ariko inkuru ya Super Level ntiyarangiye neza

Nubwo Super Level yari imaze kubaka izina, imikorere yayo yatangiye kuzamo ibibazo mu mpera za 2016 no mu ntangiriro za 2017.

Abahanzi bari bayirimo batangiye kuyivamo umwe ku wundi. Ama-G The Black yabaye umwe mu bavuye muri iyo nzu, nyuma Bruce Melodie na we arasezera, ibintu byakurikiwe n’amakimbirane ajyanye n’amafaranga ndetse n’imanza.

Uko abahanzi bagendaga bayivamo, ni na ko ibikorwa bya Super Level byagendaga bigabanuka, kugeza ubwo byinshi mu bikorwa byayo byahagaze.

Ibikoresho bya studio na byo byagiye bigurishwa. Muri icyo gihe, ibikoresho birimo piano na soundcard byagiye bivamo, mu gihe Mico The Best yaje kugirana na Richard ubucuruzi aho yahaye nyiri Super Level MacBook ye, bakagurana ibikoresho bya studio.

Ibyo byari ibimenyetso by’uko inzu yari yaragize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda yari itangiye gusenyuka buhoro buhoro.

Icyasigaye ni umurage

Nubwo Super Level itakomeje gukora nk’uko byahoze, ibikorwa byayo n’abantu yanyuzemo byasize umurage utagomba kwirengagizwa.

Abahanzi benshi bayinyuzemo bakomeje kubaka amazina yabo, bamwe bagera ku rwego rwo gukorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika ndetse no hanze yayo.

Uyu munsi, nyuma y’imyaka myinshi, iri tsinda riragaruka kuri bamwe mu bantu baryemeye mu gihe ryari rikiri mu rugendo rwo kwiyubaka.

Guhura na Richard muri Kanama 2026 si ugusubira gusa ku mateka ya Super Level. Ni no kwibuka ko inyuma y’abahanzi bageze ku rwego rwo hejuru haba hari abantu bagize uruhare mu rugendo rwabo, rimwe na rimwe bakabikora batabanje gutekereza ku kwamamara kwabo.

Kuri Urban Boyz, Richard ari mu bantu nk’abo.

Ni umugabo bashimira kuba yarigeze gufata amafaranga menshi, arenga Miliyoni 30 Frw, akayashyira mu rugendo rwabo rwo gushaka kumenyekana no gukorera umuziki hanze y’u Rwanda.

Ni yo mpamvu guhura kwabo nyuma y’imyaka myinshi byaje nk’umwanya wo kongera kwibuka aho batangiye, abantu babafashije gutera intambwe, n’inzozi zari inyuma y’urugendo rwabo.

Kandi nk’uko Safi Madiba yabivuze, bamwe muri abo bantu bakwiriye “indabo zabo” bakiriho, kuko amateka y’umuziki nyarwanda atagomba kwibuka abahanzi gusa, ahubwo agomba no kwibuka abemeye kubashoramo imari no kubashyigikira mu bihe bitari byoroshye.

Richard Nsengumuremyi washinze Super Level yagiranye ibiganiro na Urban Boys nyuma yo kongera kwihuza nk'itsinda

 
Safi Madiba avuga ko Richard yabashoyemo imari atagamije kuvugwa mu itangazamakuru cyangwa se gushimirwa

 

Safi Madiba yibuka ko hari igihe Richard yabahaye arenga Miliyoni 30- Frw ubwo bari bagiye gukorera indirimbo muri Nigeria


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...