University of Kigali yegukanye igikombe mu irushanwa rya Moot Court Competition 2026

Amakuru ku Rwanda - 28/07/2026 8:03 AM
Share:

Umwanditsi:

University of Kigali yegukanye igikombe mu irushanwa rya Moot Court Competition 2026

Mu marushanwa ya Moot Court Competition 2026 agamije gutoza abanyeshuri biga amategeko umuco uburyo bw’imiburanire akaba yateguwe n’Ihuriro rya Moot Court Forum (MCF), abanyeshuri bo mu Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza ya Kigali (UoK) bahize abandi maze begukana igihembo cy’icyiciro cya mbere.

Aya marushanwa azwi nka “Moot Court Competitions” afasha abanyeshuri kumenya uburyo bwo kuburana, gutegura dosiye no gutanga ibitekerezo byabo imbere y’abandi, ibintu bifatwa nk’ingenzi mu mwuga w’amategeko. Uretse ubumenyi bwo mu bitabo, abitabira aya marushanwa banunguka ubunararibonye bubafasha kwizera ubushobozi bwabo.

Umwe mu banyeshuri witabiriye aya marushanwa yavuze ko hari byinshi yungukiyemo, agira ati: “Aya marushanwa adufasha gusobanukirwa neza uko urubanza rutegurwa n’uko ruburanishwa.”

Karl D. Sivili, urimo gusoza amasomo y’amategeko muri Kaminuza ya UNILAK akaba yaranahembwe nk’umusore wahize abandi mu kuvuga neza mu irushanwa, mu kugaragaza ingingo no kuzihuza n’amategeko, yavuze ko byamubereye amahirwe yo gushyira mu ngiro ibyo yize.

Ati: “Yari amahirwe adufungurira kubasha kwiga tunagaragaza ibyo twize kubera ko ubumenyi bwo mu magambo gusa ntibuhagije, tuba dukeneye n’ubumenyi ngiro dushobore gukoresha mu mwuga wacu.

Kimwe mu byo nize ni uburyo bwo gusubiza ibibazo by’abagize inteko iburanisha, kuko nabonye ko mu gihe usubiza ugomba gutanga igisubizo gishimangira ibyo amategeko ateganya.”

Abarezi n’inzobere mu mategeko bagaragaza ko aya marushanwa ari ingenzi mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu bijyanye n’amategeko, kuko afasha abanyeshuri guhuza ibyo biga n’ibyo bazakora mu kazi. Bemeza ko ari imwe mu nzira zifasha kubaka urwego rw’ubutabera rukomeye mu gihugu.

Dr. Mwenedata Alfred, Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, yagize ati: “Nk’uko abiga amashami y’ubumenyi ngiro bajya muri za laboratwari, navuga ko twebwe iyi ari yo laboratwari yacu. Ni urubuga abanyeshuri biga amategeko bitorezamo kuvuga amategeko, kwandika amategeko ndetse n’imyanzuro, no kwisobanura imbere y’urukiko.”

Abategura aya marushanwa bagaragaza ko intego nyamukuru ari ugutoza abanyeshuri kuba abanyamwuga bashoboye, bashobora gutanga ubutabera buboneye kandi bushingiye ku bumenyi buhamye.

Imanirimaso Aaron Nova, Umunyamategeko uri mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w‘Ihuriro ‘Moot Court Forum’ ryateguye aya marushanwa,  yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye batumye irushanwa ry’uyu mwaka rishoboka, aboneraho no kugaragaza ko imihigo ikomeje mu gutegura abanyamwuga bahamye mu by’amategeko.

Yagize ati: “Twebwe turareba ibifitiye akamaro umunyeshuri wiga amategeko mu Rwanda, turareba igifitiye akamaro Sosiyete Nyarwanda. Turashaka ko muri uru rugendo umunyeshuri yamenye iki, ibyo yamenye arabihuza n’ibiri hanze gute? Turashaka ko ibyo babihuza n’ibiri ku kibuga, babihuza n’ibyo bakora. Nasoza mvuga ngo mwarakoze mwese abantu bose babanye natwe, turacyahari ejo tuzongera tubegere.”

Iri rushanwa ryasojwe ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga ku Cyicaro Gikuru cy’Urukiko rw’Ikirenga, abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali (UoK) begukanye igihembo gikuru, bari bahanganye n’aba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK), aho baburanaga urubanza mpimbano ruhuza icyaha cya Jenoside, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), uburenganzira bwa muntu no kugera ku butabera.

UNILAK yaje ku mwanya wa kabiri

Teddy Valentine Igabe wiga muri INES Ruhengeri, yahembwe nk’umukobwa wahize abandi mu kuvuga neza imbere y’urukiko

Ubuyobozi bwa Moot Court Forum buri kumwe n’abagize Inteko iburanisha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...