Amakuru
agera ku InyaRwanda yemeza ko izi ndirimbo ari zo za mbere zikoze ku rwego
ruhanitse, ziri gukorwa hashingiwe ku masezerano y’imikoranire impande zombi
zashyizeho umukono ku wa 12 Kanama 2025.
Umujyanama
wa Ariel Wayz, Eloi, yabwiye InyaRwanda, ko mu cyumweru bazamarayo muri Kenya,
UMG izabahuza n’aba-Producer bo muri Kenya no mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba bazobereye mu gukora imishinga y’indirimbo zigezweho.
Yagize
ati “Ni indirimbo za mbere bari kudukorera nyuma y’amasezerano twagiranye na
Universal Music. Bari kutuhuza n’aba-Producer bazwi muri Kenya no mu Karere
muri rusange, kuko biri mu bikubiye mu masezerano dufitanye.”
Ariel
Wayz ari gutegura kandi n’amashusho y’indirimbo zimwe zo kuri album ye “Hear to
Stay”, cyane ko nyinshi zasohotse ari ‘Audio’.
Ariel
Wayz na Eloi baherukaga muri Kenya mu 2023, ubwo bagiranaga ibiganiro
by’imbanziriza-masezerano na Universal Music. Ibi byaje gushyirwa mu bikorwa mu
2025, ubwo impande zombi zasinyaga ku mugaragaro amasezerano yo gukorana.
Mu
itangazo UMG yashyize hanze, rigira riti “Twishimiye gutangaza ko twagiranye
amasezerano n’umuhanzikazi Ariel Wayz muri Universal Music Group. Yakiranwe
yombi kandi twiteguye gusangiza Isi ibikorwa bye.”
Ni
ubwa mbere uyu muhanzikazi w’imyaka 25 yinjira mu nzu ikomeye ku rwego
mpuzamahanga.
Ariel
Wayz yinjiye mu muziki mu 2020, ahanini afashwa n’abantu ba hafi. Yatangiye
kumenyekana cyane mu 2021 ubwo yasohoraga “Away” yakoranye na Juno Kizigenza,
indirimbo yatumye azamuka mu ruhando rw’abahanzi b’abagore bafite ejo heza.
Album
ye ya mbere, “Hear to Stay”, imaze iminsi iri mu zikunzwe mu Rwanda, ndetse
yanatoranyijwe mu bahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival 2025.
Universal
Music Group, ifite icyicaro muri Santa Monica – California, ni imwe muri
kompanyi eshatu nini ku Isi (hamwe na Sony Music na Warner Music).
Yakoranye
n’ibyamamare nka Taylor Swift, Drake, Billie Eilish, The Weeknd, Post Malone,
Ariana Grande, BTS, n’abandi.
Mu
myaka ishize UMG yashyize imbaraga kuri Afurika binyuze mu gushinga amashami
arimo UMG Nigeria, UMG South Africa, n’ishami rishya UMG East Africa—ari naryo
ririmo gukorana na Ariel Wayz.
Kwinjira
kwa Ariel Wayz muri Universal Music ni intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda,
by’umwihariko ku bahanzikazi bari kwiyubaka ku rwego mpuzamahanga. Ni umwanya
mushya wo kugaragaza ubuhanga bw’abahanzi b’u Rwanda no kubageza ku isoko
ririmo amarushanwa akomeye.
Ariel
Wayz akomeje kugaragaza ko ari umuhanzi uhamye kandi ushobora guhangana mu
rwego mpuzamahanga, mu gihe ategerejwe n’abakunzi be ku mushinga mushya
ukoranywe ubuhanga na Universal Music.
Ariel
Wayz yageze muri Kenya aho ari gukorerwa indirimbo nshya ku bufatanye na
Universal Music, urugendo rushya rutangiza icyiciro gishya mu muziki we

