Iyo raporo yiswe “A Threat to Progress: Confronting the effects of climate change on child health and well-being” ivuga ko nubwo Isi imaze gutera intambwe ikomeye mu kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu mu myaka mike ishize, ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere gishobora gusubiza inyuma ibyagezweho.
Kuki abana ari bo bibasirwa cyane?
Raporo igaragaza ko abana bafite intege nke kurusha abantu bakuru mu guhangana n’ingaruka z’ibiza n’imihindagurikire y’ikirere. Ibi biterwa n’uko imibiri yabo iba itarakomera neza, kandi bakaba bishingikiriza cyane ku babyeyi cyangwa abandi babitaho kugira ngo babeho neza.
Abana kandi bazahazwa cyane n’ubushyuhe bukabije, umwuka wanduye, amazi mabi, indwara ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’inzara iterwa n’ibura ry’ibiribwa.
Raporo ivuga ko izi ngaruka zishobora no kugera ku bana bakiri mu nda z’ababyeyi babo, zikabakurikirana kugeza bageze mu bugimbi n’ubwangavu.
Imihindagurikire y’ikirere iri kugira ingaruka ku buzima bw’abana
Ubushakashatsi bwerekana ko ikibazo cy’ikirere kiri kugira ingaruka ku bice hafi ya byose by’ubuzima bw’umwana.
Mu bihugu byinshi, abana bari guhura n’indwara ziterwa n’ubushyuhe bukabije, amapfa, imyuzure, inkubi z’umuyaga, ndetse n’ikwirakwira ry’indwara ziterwa n’umwanda n’amazi mabi.
Raporo kandi igaragaza ko ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere bikomeza gukomera iyo bihuriranye n’ibindi bibazo nk’ibura ry’amazi meza n’ibiribwa bidahagije.
Mu bice byinshi by’Isi, abana bari guhura n’ikibazo cy’imirire mibi kubera amapfa yangiza imyaka ndetse akanabangamira ubworozi, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mikurire yabo n’ubuzima bwabo bw’igihe kirekire.
Ingaruka zigaragara no ku buzima bwo mu mutwe
Uretse indwara z’umubiri, imihindagurikire y’ikirere inagira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe bw’abana.
Abana bahura n’ibiza nk’imyuzure, inkongi z’umuriro cyangwa kwimurwa n’ibiza bashobora kugira ubwoba, agahinda ndetse no guhangayika bikabije.
Hari n’abana benshi bahatirwa kuva mu byabo kubera ibiza, bikabangamira amasomo yabo n’imibereho yabo ya buri munsi.
UNICEF isaba Isi gushyira abana imbere
UNICEF ivuga ko mu gihe ibihugu biri gukaza ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, hakwiye gushyirwa imbere uburenganzira bw’abana.
Iyo raporo ivuga ko ubushakashatsi bwinshi bwagiye bwerekana ingaruka z’ibiza ku bantu muri rusange, ariko hakabura ibisobanuro bihagije ku buryo abana bo bibasirwa mu buryo bwihariye.
Ni yo mpamvu iyi raporo yasohotse hifashishijwe ubushakashatsi butandukanye n’ibimenyetso byinshi bya siyansi ndetse inatanga inama zifatika zafasha ibihugu kurinda abana ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kitakiri ikibazo cyoroheje, kuko cyamaze kwigaragaza nnk’ikibazo kiri kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane abana.
Bemeza ko kurengera ibidukikije, kugabanya imyuka ihumanya ikirere no gushora imari mu buzima n’imibereho myiza by’abana ari imwe mu nzira zo kubaka ejo hazaza heza.
Raporo ya UNICEF na Karolinska Institutet isoza ivuga ko niba Isi ishaka gukomeza intambwe imaze gutera mu kurengera abana, igomba gufata ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere nk’ikibazo cyihutirwa kandi kigomba gushyirwamo imbaraga n’ibihugu byose.
